Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu gihe cya vuba igihugu kigiye gutangira gahunda nshya yo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga, hagamijwe kunoza serivisi z’irangamimerere no koroshya uburyo bwo kumenya imyirondoro y’abaturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo yasubizaga ibibazo by’abadepite ku mikorere y’izi serivisi, by’umwihariko ibirebana n’ibibazo byagaragaraga mu mirenge itarashoboraga gufotora abashaka indangamuntu cyangwa abazitaye.
Yavuze ko Leta yamaze gutegura imashini 1000 zizakoreshwa mu gukusanya amakuru y’abaturage bazahabwa indangamuntu nshya. Izo mashini zizashyirwa mu tugari, aho zizaguma kugira ngo zizajye zifashishwa no mu bindi bikorwa bitandukanye, bitandukanye n’uko byakorwaga mbere.
Minisitiri Habimana yavuze ati:
> “Ubu hagiye gutangira gahunda yo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga. Abaturage bose bazafotorwa, ndetse n’abari munsi y’imyaka 16. Ibi bikoresho byamaze gutegurwa kandi bizaguma ku tugari kugira ngo byifashishwe mu buryo burambye.”
Yongeyeho ko iyi ndangamuntu nshya izaba ububiko bwizewe bw’amakuru y’abaturage, kandi izafasha mu nzego nyinshi zirimo ubuvuzi, uburezi, ubucuruzi, n’ubuhahirane.
> “Iyi ndangamuntu izaba ifite nimero idahinduka, bityo bikorohereze abaturage mu gihe bayitaye cyangwa bayibuze, kuko bazajya bahabwa indi ifite nimero imwe.”
Yanavuze kandi ko abakozi bazayifashamo bari guhugurwa, kugira ngo bazatangire akazi kabo mu buryo bwihuse kandi bunoze.
Ku ruhande rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyatangaje ko gahunda yo kwemeza imyirondoro y’abaturage (izwi nka pre-enrollment platform) yatangiye ku wa 7 Kanama 2025, ikaba imaze kwitabirwa n’abantu barenga 3300.
Iyo gahunda itegura ishyirwa mu bikorwa ry’indangamuntu y’ikoranabuhanga, aho abaturage bazajya bemeza imyirondoro yabo banyuze ku rubuga IremboGov cyangwa ku biro by’utugari. Nyuma yo kwemeza amakuru yabo, bazahabwa kode izabemerera gutanga ibimenyetso ndangamiterere mu gihe cyo gufotorwa.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi karita nshya izafasha mu kunoza imitangire ya serivisi mu gihugu hose, ikarushaho gutuma inzego za Leta n’iz’abikorera zikorana neza n’abaturage hashingiwe ku makuru yizewe kandi akomatanyije.




