Bidasubirwaho, Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko “Rayon Sports Day 2025” izaba tariki ya 15 Kanama muri Stade Amahoro.
Buri mwaka, iyi kipe yambarara ubururu n’umweru itegura umunsi wihariye uhuza abakunzi bayo, ikanakina umukino mpuzamahanga wa gicuti.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga, ni bwo Rayon Sports yamenyeshejwe ko yemerewe gukorera “Umunsi w’Igikundiro” muri Stade Amahoro.
Kuri uwo munsi uzaba tariki ya 15 Kanama, iyi kipe izakina na Young Africans SC yo muri Tanzania mu mukino wa gicuti wiswe “uw’Amatsinda”.
Amakipe yombi yari mu itsinda rimwe ubwo Rayon Sports iheruka kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Biteganyijwe ko Rayon Sports izatangira kugurisha amatike y’uyu mukino ku wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025.
Kuri uyu munsi w’ibirori by’abakunzi ba Rayon Sports, herekanwa abakinnyi n’abatoza ikipe izakoresha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira, abafatanyabikorwa n’imyambaro mishya.
Ni ibirori bimaze kuba umuco muri Gikundiro kuko bigiye kuba ku nshuro ya munani yikurikiranya, ikaba iya gatandatu muri rusange kuva mu 2019.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buteganya ko n’uyu mwaka ‘Umunsi w’Igikundiro’ uzabanzirizwa na ‘Rayon Week’ izaberamo ibikorwa bitandukanye birimo indi mikino ya gicuti.
Iyi kipe kandi ivuga ko ari igikorwa kizajyana no kwibutsa abafana gahunda yiswe “Ubururu Bwacu Agaciro Kacu”.
Icyumweru cya mbere cy’iyi gahunda cyarangiye ku wa 16 Nyakanga 2025, cyasize abakunzi ba Rayon Sports bamaze gutanga asaga miliyoni 18,2 Frw.




