Nyuma yo guhabwa ubufasha n’imwe mu makipe akomeye Paris Saint-Germain ntibikunde ikipe yubatse amateka ahambaye mu gihugu cy’ubufaransa mu mupira w’amaguru Olympique Lyonnais yisanze mu kiciro cya kabiri (League 2)kubera ikibazo by’ubukungu.
Ikipe yakoze byinshi ndetse ikiharira igikundiro mu mupira w’amaguru mu bufaransa Olympique Lyonnais yamanuwemu kiciro cya kabiri (League 2) kubera ikibazo cy’amikoro cg ubukungu, ibi byatangiye mu mwaka wa 2024 aho imyenda yabo yiyongereyeho agera kuri miliyon 50 Z’amayero ibi byatumye urwego rushinzwe kujyenzura uko amafaramga akoreshwa mu mupira w’amaguru mu bufaransa rutangira Kubagenda runono batangira kujyenzura ibitabo byibaruramari by’ikipe ya Olympique Lyonnais.
Gusa ikipe ya PSG yagerageje kuba yatera ingabo mu bitugu iyi kipe aho yishyura amafaranga agera kuri miliyon 45 Z’amayero yari aguze umukinnyi witwa Bradley Barcola ndetse n’inyingera ya miliyon 5 ubwo yageraga I Paris mumwaka wa 2023, ibi byari bigamije kugirango iyi kipe itagwa gusa byabaye mbere Yuko hakorwa isuzuma n’ikigo gishinzwe ibaruramari mu bufaransa.
Gusa nubwo byabaye ntago byatumye iyi kipe izamuka nubundi imikorere mibi y’imari yakomeje kuyigaragaraho kuko nubundi imyenda yakomeje kugaragara kuri iyi kipe Aya mafatamga ntago yari ahagije kujyirango iyi kipe ibe yaguma mu kiciro cya mbere umwanzuro urafatwa iramanuka.
Ibi byabereye isomo andi makipe abarizwa Ku mugabane w’Uburayi aho agomba byibura gutsinda ndetse afite n’ubukungu butahegajega agomba kwita Ku micungire ndetse no gukoreshaneza amafaranga kabone nubwo yaba yarubatse amateka akomeye.
Olympique mu buryo bwo gushaka kwikura muri ibi cg kubigabanya yagurishije umukinnyi wayo wari ukomeye Ryan Cherki yerekeza muri Manchester City Ku mafatamga angana na Miliyon 42.5 Z’amayero, ibi nubwo byabaye ariko ntacyo byahinduye Ku bibazo iyi kipe yari ifite.
Abafana b’iyi kipe bimaze gutakaza ikizere ndetse n’umuyobizi wayo John Textor ushinjwa kudatanga umurongo ngenderwaho ndetse n’icyerekezo kizima cyo kuba bagabanya imyenda Bari bafite.
Gusa ibi ntago ari ubwambere bibaye kuko mu mwaka wa 2024 ikipe ya Girondins de Bordeaux nayo byayibayeho.
bino biha isomo amakipe adafite ubuyobozi bukomeye ndetse n’ikibazo cy’ubukungu butajegajega.




