Ikipe ya FC Barcelona yatangaje ko ubu ibirarane byose yari ifitiye abakinnyi ndetse n’abakozi byari byarasubitswe guhera mu mwaka wa 2020 byishyuwe, kuko hishyuwe agera kuri miliyoni 16 Z’amayero, iki akaba Ari ikiciro cyanyuma kuko andi bayahawe mbere.
Impamvu yatumye iyi mishahara isubikwa igatinda kwishyurwa byaturutse Ku bibazo by’ubukungu ikipe yahuye nabyo harimo n’ingaruka za COVID-19 Ndetse n’imiyoborere ya perezida wariho icyo gihe Josep Maria Bartomeu , byatumye bagirana amasezerano n’bakinnyi b’iyi kipe ndetse n’abakozi bayo bemeranya ko hasubikwa imishahara yabo kujyirango bidahungabanya ubukungu bw’ikipe.
Ku ikubitiro Lionel Messi niwe wari bwishyurwe akayabo k’amafaranga menshi muri iyi kipe kuko yishyuwe agera kuri miliyoni 47.6 Z’amayero gusa yayahawe mu byiciro kuko Hari hasigaye miliyoni 5.96 arizo yaherukaga kwakira.
Akurikirwa na Samuel umititi nawe wari ufitiwe Miliyoni 9.9 hanyuma Sergio Busquets, Antoine Griezmann, Jordi Alba na Philippe Coutinho nabo bari mu bafitiwe imyenda menshi.
Ibi byerekana ki iyi kipe igiye kujya yubahiriza amaseserano ndetse no gukurikiza amatejyeko y’imari hagamijwe kubakwa ubukungu butajegajega muri iyi kipe ibi bikaba biha ikizere abafatanyabikorwa bayo ndetse n’bafana.




