Ikipe ya Arsenal yamaganiye kure icyifuzo cya Real Madride cyo guhererekanya abakinnyi, Real igatanga Rodryho Goes hanyuma Arsenal igahabwa William Saliba.
Hashize igihe umutoza w’ikipe ya Arsena Mikel Arteta ashaka gushyira imbaraga mu ruhande rw’ubusatirizi by’umwihariko usatira anyuze ku ruhande, mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha rifungwa, bituma Real ifata icyemezo cyo gushak uko yabona william saliba.
Biravugwa ko Real Madride yari yizeye ko Saliba ashobora kuza mu 2027 kubuntu cyangwa akaza mu mwaka utaha bamutanze ku giciro gito,cyane ko amasezerano ye azarangira mu mwaka utaha.
Gusa ibi ikipe ya Arsenal yabyamaganiye kure ivuga ko uyu mukinnyi Saliba ameze neza adafite gahunda yo kujya ahandi cyane ko aherutse no gutangaza ko yifuza kuguma muri iyi kipe kujyirango bazatwarane ibikombe bikomeye.
Yagize ati: “Ndishimye hano, maze imyaka ibiri n’igice ndi hano kandi nshaka gukomeza gukinira Arsenal. Nifuza gutwara ibikombe bikomeye, kuko niba uvuye muri iyi kipe nta kintu wegukanye abafana barakwibagirwa. Ndashaka gusiga izina hano.”
Saliba yavuze ko nta biganiro biratangira kandi ko nta mpungenge afite kuko agifite amasezerano y’igihe kinini.
Ku rundi ruhande, Arteta we yatangaje ko adashaka kwijandika mu makuru y’isoko ry’abakinnyi, ahubwo yibanda ku myiteguro y’imikino.
Yagize ati: “Ibi ndabiharira Andrea n’ikipe. Njyewe ndibanda ku mikino no kuyitegura neza kugira ngo twitware neza. Isoko ryamaze igihe kirekire mu mpeshyi, ubu tugiye kwibanda ku mikino.”
Ibi byateye urujijo Rodrygo yibaza uko bizagenda cyane ko atakibona umwanya cyane ngo abe yajya mu kibuga gukina, gusa Saliba we afatiye runini ikipe ya Arsenal cyake ko Arsenal ikomeje kwitwara neza, mu ijoro ryakeye Arsenal yatsinze Manchester United 1-0




