Mu irushanwa ngarukamwaka rigamije gushimira no kumenyekanisha ikawa y’ubwiza buhebuje y’u Rwanda, ikawa itunganywa na kompanyi K-Organics Ltd yo mu Karere ka Huye yanditse amateka mashya, igurwa $88.18 (asaga 129,000 Frw) ku kilo mu cyamunara mpuzamahanga, biba igiciro cya mbere kigeze kugerwaho mu mateka y’iki gihugu.
Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), kivuga ko mu makawa 316 yari yahatanye mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2025, amakawa 20 ari yo yaje ku isonga nyuma yo gusuzumwa n’abasogongizi babigize umwuga.
NAEB yatangaje iti: “Ikawa ya K-Organics Ltd yo mu Ntara y’Amajyepfo yegukanye umwanya wa mbere, igurishwa ku giciro cya $88.18 kuri buri kilo mu cyamunara cyabereye kuri interineti ku wa 8 Ukwakira 2025.” Iki giciro, nk’uko ikigo kibivuga, “gisumbya inshuro 14 igiciro ikawa isanzwe igurishwaho muri uyu mwaka.”
Karangwa Evariste, uhagarariye K-Organics Ltd, yavuze ko anejejwe n’iki gikorwa gikomeye kandi ko amafaranga avuyemo azafasha guteza imbere abahinzi b’ikawa ndetse no kuzamura imibereho yabo.
Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Bizimana Claude, yashimangiye ko iri rushanwa ari urufunguzo rwo kwereka isi ubuhanga n’ubwiza bw’ikawa y’u Rwanda, avuga ati: “Ibi ni umusaruro w’ubufatanye n’imbaraga z’abanyamuryango bose bari mu ruhererekane rw’ikawa. Buri giciro cyabonetse mu cyamunara ni intambwe mu kumenyekanisha ikawa yacu ku isoko mpuzamahanga.”
Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri rigamije gushimira abahinzi, abatunganya n’abohereza ikawa hanze, ndetse no guteza imbere isura y’ikawa y’u Rwanda ku rwego rw’isi nk’ikawa y’ubwiza n’ubudasa.




