• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ihuriro AFC/M23 ryigambye gusubirana umujyi wa Uvira

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 21, 2026
in Amakuru
0
Ihuriro AFC/M23 ryigambye gusubirana umujyi wa Uvira
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko rizongera gusubira mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’uko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, maze ugahita wigabizwa n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’imitwe bifatanyije, bivugwa ko batangiye kwica, gusahura no gusenyera Abanyekongo b’Abanyamulenge.

Ibi byatangajwe n’abayobozi ba AFC/M23 ubwo basuraga abaturage b’Abanyekongo barenga 250 bahungiye i Kamanyola, bavuye mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’uko bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’ihohoterwa byatangiye nyuma yo gukurwamo kw’iri huriro.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Freddy Kanika, wari mu bayobozi basuye aba baturage, yababwiye ko iri huriro ryifatanyije na bo mu bihe bikomeye barimo, abasaba kudacika intege.

Ati: “Amajoro mwaraye mudasinziriye, natwe ntitwaryamye. Amarira mwarize, natwe twarayarize . Imitima yacu yarakomeretse kimwe n’uko iyanyu yakomeretse.”

Freddy Kanika yagarutse ku mateka ye bwite, avuga ko mu 1996 yabuze abagize umuryango we barimo nyina n’abandi bavandimwe be, bishwe muri ibi bice. Yavuze ko, nubwo hari ibibazo bikomeye, Abanyekongo bagomba gukomeza kubana mu gihugu cyabo.

Ati: “Iki gihugu ni icyacu. Abazagira ubwenge tuzakibanamo neza, n’abatazabugira tuzakibanamo ku nabi, ariko nta wundi wagitanzeho amaraso kurusha twebwe.”

Yasabye Abanyamulenge kudaheranwa n’agahinda, abasaba guhaguruka bakarwanirira uburenganzira bwabo.
Kanika yasobanuye ko icyemezo cyo kurekura Umujyi wa Uvira cyafashwe hashingiwe ku biganiro byabayeho ku bufatanye n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yavuze ko yari umwe mu bahagarariye AFC/M23 muri ibyo biganiro.

Yongeye kwibutsa ko si ubwa mbere AFC/M23 isubiye inyuma ivuye mu bice yari yarafashe, agaragaza ko no mu 2022 bari basubiye inyuma ibilometero birenga 70, bigakurikirwa n’ibikorwa by’ubwicanyi n’itwikwa ry’amazu byakorewe abasivile.

Ati: “Icyo gihe abantu barishwe, amazu aratwikwa, n’abantu batakaza ubuzima bwabo.”

Yavuze ko uku gusubira inyuma kutari ugutererana abaturage, ahubwo ko ari uburyo bwo gukomeza urugamba rwo kwibohora.
Ati: “Mwihangane, ni ibihe. Uvira ni iwacu, tuzayisubiramo. Nta muntu uzatubwira aho tugomba kubaho.”

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, na we wari mu bayobozi basuye aba baturage, yavuze ko abo baturage ari abavandimwe babo, kuko bose basangiye igihugu cya Congo.

Yagize ati: “Ibi bibazo byatangiye nyuma y’uko AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura Uvira. Bahise binjirana ingabo, barasahura, barasenyera abaturage.”

Kanyuka yakomeje avuga ko AFC/M23 ikomeje kumva ububabare bw’abaturage ba Uvira, by’umwihariko Abanyamulenge, avuga ko bakomeje kugabwaho ibitero bikozwe n’imitwe ya Wazalendo ifatanyije na FARDC ndetse na FDLR.

Ati: “Insengero ziratwikwa, inzu zirangizwa, abaturage bararaswa, ibisasu bikabagwaho ijoro n’amanywa.”

Mbere yo kurekura Umujyi wa Uvira, AFC/M23 yari yasabye ko uyu mujyi warindwa n’ingabo zidafite aho zibogamiye, ariko nyuma yo gukuramo abarwanyi baryo, winjiwemo n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi.

Previous Post

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) wavuze ko kuva umutwe wa M23 wava muri Uvira ibintu byabaye bibi kurushaho

Next Post

Donald Trump yazinutswe abanye Congo nyuma y’uko bateje ibibazo mu gihugu ayoboye

Next Post
Donald Trump yazinutswe abanye Congo nyuma y’uko bateje ibibazo mu gihugu ayoboye

Donald Trump yazinutswe abanye Congo nyuma y'uko bateje ibibazo mu gihugu ayoboye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved