Muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umutekano ukomeje kuzamo kidobyq nyuma y’ibitero bya drones byakorewe ku birindiro bya AFC/M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ku wa Mbere, igitero cy’indege zitagira abadereva cyibasiye agasozi ka Katale, cyomgera guteza ubwoba mu baturage bo muri Katale-Centre. Amakuru avuga ko FARDC yagabye ibyo bitero ahagana saa yine za mu gitondo.
Ibi byakurikiye ibindi bitero byo ku Cyumweru, aho FARDC yari yerekeje ingufu ku birindiro bitandukanye bya AFC/M23 birimo Kahongole—agasozi kari hafi ya Masisi-Centre n’ibiro bya teritwari—n’ahitwa Bukombo, hagati ya Masisi-Centre na Nyabiondo.
Nk’uko bitangazwa na Kivu Morning Post, ibyo bitero byatumye bamwe mu barwanyi ba AFC/M23 bava mu mirwano basubira inyuma berekeza mu bice bifite umutekano mwinshi, mu gihe abaturage ba Bukombo bahungiye mu gace ka Nyabiondo.
Mu yindi mirwano yabayw kuri uyu wa Mbere, AFC/M23 yegereye mu birometero 10 mu majyaruguru ya Nyabiondo aho yabirwaniyemo na Wazalendo mu gace ka Kinyumba, mu rwego rwo kugerageza kongera kugenzura ako gace Wazalendo iherutse kwigarurira.
Naho ku mihanda ya Nyabiondo–Kashebere na Kaanja–Mahanga, hari hari ituze rigereranyije, nubwo higeze kugaragara ibikorwa bya AFC/M23 mu gace ka Kashebere–Kibati.




