Abaturage bo mu karere ka Tillabéri mu burengerazuba bwa Nijeri, bemeje ko abagabo bari ku mapikipiki bagabye igitero cyahitanye abasivili 22 kuri uyu wa Gatatu, nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Abo barwanyi basanze abaturage bari bateraniye mu muhango wo kubatiza, barasa abantu 15 bahita bahasiga ubuzima. Nyuma yaho, bakomeje urugendo bahita bica abandi basivili 7 bari hafi aho.
Ubuyobozi bwa Nijeri bwemeje ko koko igitero cyabaye, ariko ntibwatangaje umubare w’abishwe.
Akarere ka Tillabéri, gahana imbibi na Mali na Burkina Faso, gakunze kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba za jihadist, kandi ingabo za Leta ya Nijeri zimaze igihe zigerageza guhashya ubwo bugizi bwa nabi.
Ibi bitero bibaye mu gihe mu cyumweru gishize abasirikare bagera kuri 20 ba Nijeri bishwe mu bitero bibiri byabereye muri ako gace ku wa 10 Nzeri.
Raporo iherutse ya Human Rights Watch (HRW) yasabye Leta ya Nijeri gushyira imbaraga mu kurinda abaturage bo mu karere ka Tillabéri, kuko bahora mu kaga k’ibitero by’inyeshyamba.




