• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Igitaramo ‘Uwangabiye’ cy’umuhanzi Lionel Sentore cyahumuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 25, 2025
in Uncategorized
0
Igitaramo ‘Uwangabiye’ cy’umuhanzi  Lionel Sentore cyahumuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuhanzi mu njyana gakondo, Lionel Sentore ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye ‘Uwangabiye’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 27 Nyakanga 2025 aho azaba afatanya n’abandi bahanzi batandukanye.

Ni igitaramo cyatumiwemo umuryango w’umukuru w’Igihugu nk’uko Lionel Sentore yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu 25 Nyakanga 2025.

Related posts

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

Bujumbura: Umubyeyi yabyaye umuhungu ahabwa umwana w’umukobwa wapfuye

October 29, 2025
Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

Meteo Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura idasanzwe

October 23, 2025

Yabwiye itangazamakuru ko n’ubwo indirimbo ‘Uwangabiye’ ariyo azwiho cyane, hari n’indi nyinshi nziza zizashimisha abakunzi b’injyana gakondo.

Ati:” Yego iriya ndirimbo niyo benshi bazi ariko album yanjye iriho indirimbo buri wese yakunda icyo mbasaba mubabwire bazaze”.

Jules Sentore uzafatanya na Lionel Sentore mu gitaramo yasabye abakunzi b’injyana gakondo kuzitabira ku bwinshi.

Yasabye abanyarwanda gukunda abahanzi babo nk’igisubizo cy’iterambere rirambye.

Ati” Ujya gutera uburezi arabwibanza, ntekereza ko abahanzi nyarwanda bakwiriye kuba banini ku isoko mpuzamahanga. Amafaranga ahabwa abahanzi b’i mahanga akwiriye no gusaranganywa ku benegihugu”.

Muri iki gitaramo Lionel Sentore azafatanya n’abahanzi barimo Jules Sentore, Ruti Joël ndetse n’Itorero Ishyaka ry’Intore.

Itike ya make igura ibihumbi 10 Frw. Ni mu gihe ameza y’abantu 8 iri kugura ibihumbi 200 Frw na 500 Frw.

Ushobora kugira itike yawe unyuze ukanze *662*700*1473#

Previous Post

Perezida Paul Kagame yashimiye Dr. Ngirente Edouard wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Next Post

Jokowi Needs Multidimensional Dialogue On Criminal Code Bill: Alliance

Next Post

Jokowi Needs Multidimensional Dialogue On Criminal Code Bill: Alliance

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved