Igitaramo cyari giteganyijwe kubera i Kigali ku wa Gatandatu, tariki 23 Kanama 2025, cyitwa “Music in Space”, gisubitswe ku mpamvu z’uburwayi bwa Bjorn, nyir’igitekerezo n’umuyobozi wacyo.
Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane, tariki 21 Kanama, abategura igitaramo basobanuriye abafana ko Bjorn yamaze iminsi ahangayikishijwe n’indwara y’umutima, yoherejwe kwa muganga, kandi abaganga bamugiriye inama yo kutitabira igitaramo kugeza igihe azaba ameze neza.
Bjorn yari afite uruhare rukomeye mu gitaramo, atari gusa umutekinisiye wacyo, ahubwo yari yanateganyije kugaragaza filime yihariye yerekeye kubungabunga ibidukikije hamwe na “performance” zidasanzwe. Itsinda ryabivuze ko kubera ubu burwayi, nta yindi nzira yari isigaye uretse gusubika igitaramo.
Abategura igikorwa bavuze ko bari bazi neza uburyo abafana bari barakiriye neza iki gikorwa, aho amatike arenga 3,000 yari amaze kugurwa n’abafana bo mu bihugu bitandukanye. Bavuze kandi ko bakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo bagaragaze indi tariki nshya, kandi ko amatike yose agifite agaciro.
“Turasaba abafana kwihangana no gukomeza kudushyigikira muri iki gihe kigoye. Twizeye ko igitaramo kizabaho kandi kikabaryohera,” batangaje itsinda Music in Space Team, risaba kandi abafana gusengera Bjorn ngo agaruke vuba mu buzima busanzwe.
Iki gitaramo cyari cyitezweho kugaragaramo abahanzi barimo The Ben, Vampino, Boohle wo muri Afurika y’Epfo, Kenny Sol, Bushali, Ariel Wayz n’abandi.




