• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Igikomangoma cyo muri Arabie Saoudite cyari kimaze imyaka 20 muri coma cyitabye Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
July 20, 2025
in Amakuru
0
Igikomangoma cyo muri Arabie Saoudite cyari kimaze imyaka 20 muri coma cyitabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Igikomangoma Al-Waleed bin Khalid Al-Saud cyo muri Arabie Saoudite, cyitabye Imana ku myaka 36, nyuma yo kumara imyaka 20 muri ’coma.’

Al-Waleed bin Khalid Al-Saud yagiye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka ikomeye mu i Londres mu Bwongereza, ubwo yari afite imyaka 15 gusa.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Nyuma y’iyi mpanuka, yahise ajyanwa kwa muganga aho yashyizwe muri ’coma’, kugeza ubwo yitabaga Imana. Kubera imyaka yamaze muri ’coma’, Al-Waleed bin Khalid Al-Saud yari yarahawe izina ry’Igikomangoma Gisinziriye.

Iyi nkuru y’akababaro yatangajwe na Se, Igikomangoma Khaled bin Talal Al Saud, abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yifashishije ijambo ryo muri Qu’ran, yagize ati “Mu mitima yemera ubushake n’icyemezo by’Imana, dufite agahinda kenshi, tubabajwe n’urupfu rw’umwana wacu dukunda, Igikomangoma Al-Waleed bin Khaled bin Talal bin Abdulaziz Al Saud, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Al-Waleed yari umunyeshuri wiga mu Ishuri rya Gisirikare i Londres ubwo iyi mpanuka yabaga. Nyuma yaho yajyanywe mu Mujyi wa Riyadh muri Arabia Saoudite, aho yakurikiranirwaga mu Bitaro byitiriwe Umwami Abdulaziz (King Abdulaziz Medical City).

Abaganga bavuraga Al-Waleed bigeze kugira inama Se, Igikomangoma Khalid bin Talal Al Saud, ko bamukuraho imashini imufasha guhumeka, ariko arabyanga. Yatangaje ko afite icyizere ko umunsi umwe umuhungu we azakanguka.

Al-Waleed bin Khaled bin Talal yari uwo mu muryango w’ubwami bwa Arabia Saoudite, gusa ntabwo yari afitanye isano ya bugufi n’umwami. Sekuru, Igikomangoma Talal bin Abdulaziz Al Saud, yari umwe mu bahungu b’Umwami Abdulaziz Al Saud washinze igihugu cya Arabia Saoudite.

Al-Waleed ni umwuzukuru w’Umwami Abdulaziz, mu gihe Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud nawe ari umuhungu w’Umwami Abdulaziz, bivuze ko ari se wabo wa Al-Waleed, Igikomangoma cyitabye Imana.

Amasengesho yo kumusabira no kumuherekeza ateganyijwe mu Musigiti wa Imam Turki bin Abdullah, uherereye mu Mujyi wa Riyadh.

Previous Post

Polisi yataye muri yombi umusore wari wibye Sebuja Miliyoni 40 Frw

Next Post

Nyepi Celebrations: Mobile Internet Turned Off For Bali’s New Year

Next Post

Nyepi Celebrations: Mobile Internet Turned Off For Bali's New Year

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved