Kuri uyu wa kabiri takiki 02/09/2025, igiciro cya zahabu cyazamutse cyane kigara ku $3,500 ubwo ni hafi 4,900,000 Rwf kuri once ( hafi garama 28), ku isoko mpuzamahanga.
Iki giciro cy’ikirenga cyazamutse nyuma y’uko habonetse icyizere ko Banki Nkuru ya Amerika (Federal Reserve) izagabanya inyungu ku nguzanyo, mu gihe kandi har impungenge ku bukungu bw’isi.
zahabu yarazamutse igera ku $3,508,50 kuri once, irongera iragabanuka gato igafungira munsi ku madolari $3,496. Muri rusange, muri uyu mwaka igiciro cya zahabu cyazamutse hafi 33%.
Abasesenguzi bavuga ko iki giciro gishyigikiwe n’uko abashoramari batekereza ko Fed ishobora gukomeza kugabanya inyungu mu mezi ari imbere, bigatuma abashora imari bashaka ubundi buryo bwizewe bwo kubika imizigo yabo, zahabu rero ikomeje kugaragara nk’ahantu hakomeye ho guhungira mugihe ubukungu bukomeje kwikubitahasi.
Byongeye kandi, ibibazo bya politiki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, birimo no kwivanga kwa Perezida Donald Trump mu mikorere ya Fed, byongereye impungenge z’abashoramari.
Umwe mu basesenguzi wa ANZ Bank yagize ati: “Uko icyizere ku bukungu gikomeje kugabanuka, niko zahabu igenda ihinduka igikoresho nyamukuru cyo kubika cy’agaciro.”




