• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho bya SAMIDRC cyacyuwe kinyujije mu Rwanda [Amafoto]

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 20, 2025
in Amakuru
0
Icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho bya SAMIDRC cyacyuwe kinyujije mu Rwanda [Amafoto]
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zacyuye icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho zakoreshaga zihangana n’umutwe wa M23, zibinyujije mu Rwanda.

SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

Related posts

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026

Mu byiciro bitanu biheruka, yibanze ku gucyura ibikoresho bakabinyuza mu Rwanda, bikomereza muri Tanzania.

Mu masaha ashyira saa 18h30’ yo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, imodoka nibwo zahagurutse ahazwi nko mu Rugerero mu Karere ka Rubavu zikomeza zerekeza Musanze-Kigali.

Abasirikare bagize SAMIDRC abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, kuko bafashe umwanzuro wo kureka ibikoresho bikabanza kugenda.



Previous Post

Amafoto: Ihere ijisho intwaro zidasanzwe zikorerwa i Kigali

Next Post

Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi yongeye gutabwa muri yombi

Next Post
Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi yongeye gutabwa muri yombi

Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi yongeye gutabwa muri yombi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved