Hashize ukwezi Ronald Fenty papa w’ikirangirire kazi muri muzika Rihanna yitabye imana kumyaka 70 y’amavuko kuri ubu hatangajwe icyihishe inyuma y’urupfu rwe.
Ronald Fenty yitabye imana taliki 30 Gicurasi 2025 azize indwara zitandukanye zirimo kanseri y’urwagashya, kunanirwa guhumeka ndetse n’umusonga yaterwaga no gukorora bikaza kumuviramo kwitaba imana , ibi byemejwe mu nyandiko yagiye ahagaragara y’iperereza Ku cyateye urupfu rwe.
Sizo ndwara gusa kuko hagaragaye nizindi bivugwa ko yari afite zirimo nko guhagarara gukabije kw’impyiko ze ndetse n’ikibazo cy’udutsi Duto dutwara amazi mu mpyiko.
Ibijyanye n’urupfu rwe byatangajwe na Radio ya Starcom Network ikorera muri Barbados aho Rihanna yavukiye, ndetse iyi Radio yemeje ko umubyeyi wa Rihanna Ronald Fenty yaguye Los Angeles aho yari amaze iminsi arwariye mubitaro bya Cedars-Sinai Medical Center.
Gusa amafoto amwe yafashwe na TMZ agaragaza murumuna wa Rihanna Rajad Fenty ajya kubitaro aho se wabo arwariye kuw 28 Gicurasi mbereho gato iminsi ibiri se ataritaba imana. Ibikomeza kuvugwa nabyo nuko Rihanna yaba Ari umwe mubagiye mu modoka yajyanye se kwa muganga ndetse ko anitaba imana Rihanna yari ahari
Rihanna ubwo yari afite imyaka 14 nibwo ababyeyibe batandukanye byemewe namategejyeko Hari mu mwaka wa 2002.





