Ku wa 15 Nzeri 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije mu muhezo Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa n’umugore we Murava Annette ku byaha byo guhoza ku nkeke, gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Mukeshimana Hélène, mu gihe Gafaranga yunganirwaga na Me Mbarushimana Veneranda. Inteko iburanisha yari iyobowe n’Umucamanza Rugamba Obed.
Ibyaha ashinjwa
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Gafaranga yakunze guhohotera umugore we amutuka, amucyurira ndetse akanashaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ku itariki ya 29 Mata 2025, ngo yamwatse telefone amukubita ivi mu nda anamuniga kugeza ataye ubwenge, akaza gutabarwa n’abanyerondo.
Raporo za muganga zigaragaza ko Murava yagize ububabare mu nda n’ibikomere mu ijosi, bikemeza ko yahuye n’ihohoterwa. Abatangabuhamya barimo abaturanyi n’umuryango we bemeje ko uyu mugore yakunze guhura n’akaga gaterwa n’umugabo we.
Ubushinjacyaha bwasabiye Gafaranga igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya 300.000 Frw, kivuye ku byaha byombi by’impurirane.
Uko Gafaranga yisobanuye
Bishop Gafaranga yemeye ko yasunitse umugore we amwaka telefone ariko ahakana ko yamukubise cyangwa ko yamusabye imibonano ku gahato. Yavuze ko amakimbirane yaturutse ku bibazo by’ubukungu no kutumvikana ku kwimukira i Kigali.
Ati: “Ndasaba imbabazi kuba ntarabashije kurinda amarangamutima y’umuryango wanjye. Ntabwo nigeze mwita indaya cyangwa se ngo mukoreshe imibonano ku gahato. Icyo nemera ni ukumusunika, ariko nabimusabiye imbabazi.”
Uko umwunganizi we yabivuze
Me Mbarushimana Veneranda yavuze ko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bidafite imbaraga zihagije, anasaba ko urukiko rwashingira ku kuba bombi barigeze kwiyunga ndetse Annette akomeza gusura umugabo we aho afungiye. Yagize ati: “Ntazibana zidakomanya amahembe, amakimbirane yabo ashingiye ku bukene n’amadeni. Dusaba ko igihano cyasubikwa cyangwa kikagabanywa.”
Uko ubushinjacyaha bwasubije
Umushinjacyaha yavuze ko nubwo Annette yanditse inyandiko ivuga ko yababariye umugabo we, ibyo atanga nk’ibimenyetso by’ihohoterwa bigaragara mu buhamya bw’abaturanyi, raporo za muganga n’ibigaragaza ihungabana. Ati: “Nta mpamvu yo kureka ikirego kuko ibimenyetso birahari kandi bigaragaza ko uregwa ari we wagize uruhare mu ihohoterwa.”
Urubanza rwasojwe n’uko urukiko ruzasoma imyanzuro ku wa 10 Ukwakira 2025 saa tanu za mu gitondo (11h00).
Ivomo:ukweli times




