Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, baravuga ko hari bamwe mu banyerondo batabafasha kubarinda, ahubwo bakekwa ko baba bafitanye isano n’ibikorwa by’ubujura n’urugomo bibera muri ako gace.
Iki kibazo cyugarije cyane abatuye mu Mudugudu wa Berwa, Akagari ka Gitwa. Bavuga ko bagiye bahura n’ababatega ku mihanda bakabambura ibyabo, rimwe na rimwe bakabakomeretsa, kandi ngo hari ubwo ibyo bikorwa bikorwa abanyerondo bahari ariko ntibagire icyo bakora.
Nyiraneza, umwe mu baturage, yagize ati:“Hari ubwo abantu bamburwa ibyo bafite abanyerondo babireba ntibagire icyo bakora. Iherutse habayeho n’umuganga watezwe arakomereka, abo banyerondo bahari ariko ntawamufashije. Twanigeze kubona umuntu wishwe muri aka gace, ntituzi icyamwishe.”
Kagabo Eric na we yunzemo ati:“Abanyeshuri bakunze kwamburwa telefone n’ibindi bikoresho bavuye kwiga, ndetse bamwe bakanahohoterwa.”
Mukakamari Mediatrice avuga ko ibi bikorwa bimaze kuba ikibazo gikomeye:“Iyo baguteye bakagusaba ibyo ufite udabibahaye baragukomeretsa, rimwe na rimwe bakakwica. Hari abantu benshi tumaze kubona bakomerekejwe cyangwa bambuwe.”
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Umuvugizi wayo CIP Hassan Kamanzi yatangaje ko iperereza rigomba gukorwa kugira ngo ababyitwaramo nabi bose bakurikiranwe.
Yagize ati:“Turashishikariza abaturage gutanga amakuru kuri Polisi igihe bahohotewe cyangwa bazi abagize uruhare muri ibi bikorwa. Umunyerondo wese ushyira imbere ibihabanye n’inshingano ze na we azabibazwa.”
Abaturage bavuga ko akenshi abishora mu bujura muri Tumba ari abantu baba baje mu mujyi gushakisha akazi ko kwahirira amatungo cyangwa andi murimo, ariko bakabura ibyo bakora bakishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.




