Guhera ku manywa yo kuri uyu wa 25 Kamena 2025 kugera mu masaa mbiri za nijoro, mu kimpoteri cya Huye ububiko (Stock) bwa kampani itunganya imyanda ikayibyaza ifumbire n’ibindi byifashishwa mu nganda, yibasiwe n’inkongi y’umuriro.
Ikimpoteri cya Huye giherereye mu cyanya cyahariwe inganda, ahitwa i Sovu mu Murenge wa Huye.
Nk’uko bivugwa n’abakozi ba kampani yitwa Green Care Rwanda Ltd, ari na yo yegeranya imyanda muri icyo kimpoteri ikayibyaza ibintu binyuranye, amasitoke yibasiwe n’inkongi yari arimo ibintu bitandukanye birimo ifumbire y’imborera yakuwe mu myanda ibora, ndetse n’indi myanda itabora irimo imyenda, ipamba n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitiki.
Imwe mu myanda itabora yari yaramaze kwegeranywa hifashishijwe imashini ituma babasha kuyihambira, hanyuma ikajyanwa ahabugenewe nko mu nganda zongera kuyibyaza ibindi bikoresho, indi na yo yari itegereje kwegeranywa. Yashyanye n’iyo mashini.
Bitewe n’uko ibyinshi mu byari muri ubwo bubiko bikoze muri pulasitiki, kubizimya byakomeje kugorana n’ubwo Polisi yatabaye yifashishije kizimyamoto ebyiri
Ku bijyanye n’icyaba cyateye iyo nkongi, Annuarita Umuhoza uyobora ibikorwa bya Green Care Rwanda Ltd mu kimpoteri cya Huye, yavuze ko kugeza ubu batarakimenya.
Ati “Inkongi itangira hari mu gihe cy’ikiruhuko cya saa sita. Aho twari turi turimo turuhuka twagiye kubona tubona umwotsi, tugerageje kuzimya na kizimyamoto zisanzwe biranga kuko mu byari byamaze gufatwa harimo amashashi n’amapamba. Byaturushije imbaraga.”
Akomeza agira ati “Uyu munsi nta n’umuntu wahakoreye ngo tube twavuga ko inkongi yaturutse kuri umwe muri twebwe. Twarimo dukorera mu mahangari ya ruguru.”
Ngo ntibaranamenya agaciro k’ibyahiye kuko bataricara ngo bagerageze kubyibuka.







