• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
March 17, 2026
in Amakuru
0
Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abantu bakekwaho kugira uruhare mu gikorwa cyo gusagarira abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Huye baracyari mu iperereza, aho bamwe muri bo bamaze gutabwa muri yombi mu gihe abandi bagishakishwa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Karama, Umurenge wa Ruhashya, ubwo abayobozi bajyaga kugenzura no kumena inzoga zitemewe n’amategeko.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Mu gihe bari muri icyo gikorwa, bamwe mu bantu bakekwaho gukorana n’uwenga izo nzoga bagaragaje imyitwarire y’urugomo, bagerageza kubakubita.

Amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko aba bayobozi batewe amabuye, ndetse nyuma yaho Umuyobozi w’Akarere avuye aho, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wagerageje kuganiriza abaturage ariko na we aza gusagariwa, bikamuviramo gukomereka.

Bamwe mu bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa bahise bahunga, mu gihe abandi bafashwe n’inzego z’umutekano kugira ngo bafashe mu iperereza.

Abaturage bavuga ko bafite impungenge z’umutekano wabo, bagasaba ko abakomeje kwihisha bashyirwa mu maboko y’ubutabera. Banagaragaza ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa, cyane ko bavuga ko si ubwa mbere bibaye muri uwo mudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yemeje ko ikibazo kiri gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe, asaba abaturage kwirinda kunywa no gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe iperereza rikomeje.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Umuvugizi wayo, CIP Hassan Kamanzi, yatangaje ko abantu bane bamaze gufatwa, abandi batandatu bakaba barafashwe nk’abafatanyacyaha, mu gihe abandi batanu bagishakishwa.

Polisi yibukije abaturage ko ibikorwa bihungabanya umutekano, birimo urugomo no gukora ibinyobwa bitemewe, ari ibyaha bihanishwa ibihano bikomeye. Yavuze ko uwabihamijwe n’urukiko ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu.

 

ISOKO:UMUSEKE

Previous Post

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved