Amashusho mashya agaragaza Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique mu kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, aho zigaragaje ubunararibonye mu mirwano yo ku butaka, mu mazi no mu kirere.
Perezida Paul Kagame yabibukije ko ubumenyi mu kurasa ari ingenzi, kuko isasu rimwe rishobora kugura hagati ya 3 000 na 5 000 USD, ubwo ni agera kuri miliyoni 7 z’Amanyarwanda, bityo rikwiye kujya rikora icyo ryagenewe. Ati: “Isasu rigomba kugenda rigenewe uwo rirasa.”
Lt Gen Innocent Kabandana na Brig Gen Pascal Muhizi, bayoboye izi ngabo mu bihe bitandukanye, bagaragara baha amabwiriza abasirikare, babashishikariza guharanira amahoro no gutsinda umwanzi nta kubabarira.
Aya mashusho yerekana abasirikare b’u Rwanda barwana mu mashyamba, mu mazi no mu kirere, bakoresha ibifaru n’indege za kajugujugu, bigaragaza ubuhanga n’imyitwarire RDF isanzwe imenyereweho mu butumwa mpuzamahanga.
Ibi byongera gushimangira icyizere RDF imaze kubaka nk’ingabo ziri ku isonga mu kurinda amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga.
KANDA HANO UREBE VIDEO




