Mu kiganiro cyabereye muri White House, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yongeye kugaruka ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine, avuga ko ari ikibazo cyamubereye ingutu cyane kurusha uko yari abyiteze.
Trump yasobanuye ko mbere yari yararangije intambara nyinshi, ariko yizera ko no muri Ukraine byashoboraga kurangira mu buryo bworoshye. Nyamara, yemeje ko iyo ntambara yagaragaje ibibazo bikomeye kuruta uko yabyumvaga. Yagize ati: “Ibyo nabonye byari bikomeye cyane kurusha uko nari nabyiteguye.”
Yakomeje avuga ko intambara ikomeje igira ingaruka ziremereye, nubwo atigeze asobanura neza ibyo yashakaga kuvuga.
Trump yigeze kwizeza ko iyo aza kuba akiri mu butegetsi, intambara yo muri Ukraine yari kurangira mu masaha 24, icyogihe yari ataraba perezida. Ariko kuri ubu yemera ko kugera ku masezerano arambye y’amahoro atari ibintu byoroshye nk’uko yabitekerezaga mbere.




