• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Goma: Utubari twashyiriweho amasaha ntarengwa mu rwego rwo kurwanya ubusinzi n’ibyaha

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 29, 2025
in Amakuru
0
Goma: Utubari twashyiriweho amasaha ntarengwa mu rwego rwo kurwanya ubusinzi n’ibyaha
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwafashe icyemezo gishya kigena amasaha yo gufungura no gufunga utubari, hagamijwe kugabanya ikoreshwa ry’inzoga nyinshi ndetse no kurinda ubuzima bw’abaturage no kurwanya ibyaha bivuka ku businzi.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, mu nama yagiranye n’abacuruzi b’inzoga ku wa 28 Ukwakira 2025.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Hashingiwe kuri ayo mabwiriza, utubari twemerewe gufungura saa tanu z’amanywa (11:00) no gufunga saa sita z’ijoro (00:00).

Meya Katembo yavuze ko iki cyemezo cyaturutse ku myitwarire yagaragaye mu nkengero z’umujyi, aho abaturage bamwe bazindukaga banywera mu tubari aho kujya ku kazi, bigakurura ubukene, amakimbirane yo mu ngo, ubusambanyi n’ibindi byaha.

Yagize ati: “Tugomba kureba  ese abagana utubari ni bande, batugana ryari, kandi ucuruza we akora ryari? Ibi byose bigomba gusuzumwa kugira ngo ubuzima bw’umuturage budahungabanywa n’ubusinzi.”

Yasobanuye ko ibiganiro birimo gukorwa hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi bigamije kubafasha gusobanukirwa akamaro ko gukora mu masaha yagenwe no gushishikariza abaturage kunywa mu rugero.

Meya Katembo kandi yibukije abacuruzi ko abatubahiriza ayo mategeko bazahanwa by’intangarugero, anibutsa ko abana b’abakobwa batemerewe gukoreshwa mu tubari cyangwa muri “lodges”, kuko hari aho byagaragaye ko babatesha ishuri cyangwa bakabashora mu bikorwa by’ubusambanyi.

Yagize ati: “Hari ababyeyi bazi ko abana babo bagiye ku ishuri, nyamara bagiye mu tubari cyangwa mu mazu akorerwamo ubusambanyi. Ibyo ntituzabyihanganira.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwanasabye ba nyir’utubari kwirinda urusaku rwinshi no gutanga amakuru ku bantu bafite imyitwarire itari myiza, ndetse bunibutsa ko nta musirikare cyangwa umupolisi wambaye imyambaro y’akazi cyangwa ufite intwaro wemerewe gusangira inzoga nabo.

Gushyiraho amasaha yo gufungura no gufunga utubari si ubwa mbere bibaye, kuko n’ibihugu byinshi ku isi nka u Bushinwa, u Bufaransa, Australia, Canada, Ireland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda, Denmark na Kenya nabyo bigira amategeko abigenga.

Previous Post

RDC: Umusirikare yasabiwe gufungwa imyaka 10 azira gusomana yambaye impuzankano za gisirikare

Next Post

Umurambo w’umukinnyi warohamye mu mugezi wa Rusizi ashaka kwambuka ngo ajye gukina mu gihugu cy’abaturanyi wagejejwe mu Rwanda

Next Post
Umurambo w’umukinnyi warohamye mu mugezi wa Rusizi ashaka kwambuka ngo ajye gukina mu gihugu cy’abaturanyi wagejejwe mu Rwanda

Umurambo w'umukinnyi warohamye mu mugezi wa Rusizi ashaka kwambuka ngo ajye gukina mu gihugu cy'abaturanyi wagejejwe mu Rwanda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved