Mu mujyi wa Goma, mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Werurwe 2026, abaturage benshi bagiye mu mihanda mu myigaragambyo bagaragaza uburakari batewe n’igitero cya drones bavuga ko cyagabwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Muri iyi myigaragambyo, bamwe mu baturage bagaragaje ko bashyigikiye ihuriro AFC/M23, barisaba gukomeza urugamba bavuga ko rugamije guhindura ubutegetsi buriho ndetse bagafata RDC yose.
Ibi byabaye nyuma y’igitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe, aho drones zarashe mu gace ka Himbi kari muri uwo mujyi. Amakuru atangazwa n’abaturage avuga ko icyo gitero cyahitanye abasivili batatu, barimo Karine Buisset, Umufaransakazi wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryamaganye icyo gikorwa, rivuga ko cyakozwe mu gihe hari amasezerano y’agahenge yasinyiwe i Doha muri Qatar, bityo rikavuga ko igitero nk’icyo kinyuranyije n’ibyari byemeranyijweho.
Ku rundi ruhande, abaturage bitabiriye imyigaragambyo bavuze ko bashaka ko amahanga afata ingamba ku bikorwa bavuga ko bigirira nabi abasivili. Bagaragaje ko ibitero bya drones byagiye bivugwa mu bice bitandukanye by’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abaturage.
Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko bamwe mu bigaragambije bagaragaje ko batishimiye ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, banasaba ko ihuriro rye ryakwagura ibikorwa byaryo mu gihugu hose.
Umujyi wa Goma umaze igihe ugenzurwa na AFC/M23 kuva muri Mutarama 2025, kandi amakuru avuga ko iki ari cyo gitero cya mbere cya drones kivuzwe muri uyu mujyi kuva icyo gihe.



