Mu mujyi wa Goma, uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage benshi babyukiye mu myigaragambyo ikomeye yamagana icyemezo cyo kongerera igihe ingabo za MONUSCO, ndetse n’amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Félix Tshisekedi asaba ko ihuriro AFC/M23 ryava mu bice byose ryigaruriye.
Iyi myigaragambyo yatangiye mu masaha ya kare yo ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, aho imbaga y’abaturage yafunze imihanda itandukanye yo muri uyu mujyi umaze hafi umwaka uyoborwa na AFC/M23.
Ibi bibaye nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wemeje kongera igihe cy’ubutumwa bwa MONUSCO muri RDC, bukazageza ku wa 20 Ukuboza 2026, icyemezo cyateye impungenge n’umujinya mu baturage bamwe bavuga ko izo ngabo zananiwe inshingano zazo zo kubungabunga umutekano.
Byongeye, mu minsi ishize Perezida Tshisekedi yongeye gushinja ihuriro AFC/M23 kurwanya ubutegetsi bwe ashimangira ko rigomba gusohoka mu bice byose rifiteho ububasha. Ibi byakiriwe nabi n’abaturage batuye mu duce tugenzurwa n’iryo huriro, bagaragaza ko bamaze kubona umutekano n’amahoro atari asanzwe abaho mbere.
Bamwe muri bo bavuze ko amagambo ya Perezida “akwiriye kuvugirwa ahandi”, kuko ngo ubuzima bwabo bwahindutse kuva AFC/M23 yafata ubuyobozi muri ibyo bice, aho bavuga ko batekanye kurusha mbere.
Abaturage bo muri Goma kandi bagaragaje impungenge n’agahinda batewe n’uko AFC/M23 yavuye mu mujyi wa Uvira, bavuga ko bibabaje kubona bagenzi babo basubira mu bibazo by’umutekano nyamara bari batangiye kubona agahenge.
Igihe AFC/M23 yatangazaga icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri Uvira, abaturage baho bahise basohoka mu mihanda bamagana icyo cyemezo, bavuga ko umutekano n’amahoro byari bimaze gutangira kugaruka.
Nubwo bimeze bityo, iri huriro ryatangaje ko ritazatererana abaturage ba Uvira, rinasaba ko uwo mujyi warindwa n’ingabo zitabogamiye ku ruhande urwo ari rwo rwose, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abawutuye.




