Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 06 Ugushyingo 2025, mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi, hagaragaye umurambo w’umugore w’imyaka 38 y’amavuko witwa Yvonne, ukekwaho kuba wahitanywe n’ubugizi bwa nabi bukubiyemo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwicanyi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, avuga ko Polisi yahageze ihita itangira gukorana n’izindi nzego mu rwego rwo gukora iperereza ku cyaba cyabaye.
Yagize ati: “Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice zo mu gitondo nibwo twamenyeshejwe ko hari umurambo w’umugore wabonetse mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Ruhango. Twahageze dusanga yapfuye, kandi hari ibimenyetso by’amaraso mu maso bigaragaza ko ashobora kuba yakorewe ihohoterwa.”
CIP Gahonzire yakomeza avuga ko hari abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bahise bafatirwa hafi aho, ubu bakaba bacumbikiwe na RIB mu gihe iperereza rikomeje.
Abaturage bo muri aka gace babonye uyu murambo bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe akora umwuga wo kwicuruza, kandi bakeka ko yaba yabanje gusambanywa ku ngufu mbere yo kwicwa.
Umwe mu baturage yagize ati: “Bamusanze adafite imyenda yo munsi, afite ibikomere n’amaraso, kandi hafi ahongaho hari abagabo babiri bari banyoye inzoga basinze ndetse bamwe bafite amaraso ku myenda yabo. Bigaragara ko hashobora kuba habaye ihohoterwa riremereye nyuma bakamwica.”
Ubuyobozi n’inzego z’umutekano barasaba abaturage gutanga amakuru yihuse igihe cyose habonetse ibikorwa bikekwa ko binyuranyije n’amategeko, kugira ngo abakekwaho ibyaha bafatwe hakiri kare.




