Nyuma y’igitaramo giherutse gutegurirwa mu Karere ka Ruhango, umunyarwenya akaba n’umuyobozi wa Gen-Z Comedy, Fally Merci, yavuze ko yahise afata icyemezo cyo kugeza ibitaramo bye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibi byaje nyuma y’uko Fally Merci amaze igihe akorana na MTN Rwanda mu rugendo rwo gusura ibigo by’amashuri, aho batambutsa umunyarwenya banashakisha impano nshya zo gutera inkunga. Avuga ko igitaramo cyo muri Ruhango cyamweretse ko urwenya rukenewe no hanze ya Kigali.
Yagize ati:
“Tumaze iminsi dusura ibigo by’amashuri dutaramana n’urubyiruko tunashakisha impano dufasha kuzamuka. Igitaramo giheruka cya Ruhango cyatweretse ko abantu bo mu ntara bakunda urwenya ku rwego rwo hejuru, bituma dufata icyemezo cyo kugera no mu tundi turere twose.”
Fally Merci yatangaje ko hamaze kubaho ibiganiro n’uturere tumwe, ku buryo mu minsi iri imbere hazatangira urugendo rwo gusura igihugu hose mu rwego rwo guha abakunzi b’urwenya imyidagaduro hafi yabo no kubafasha kugaragaza impano zabo.
Akomeza ati:
“Intego yacu ni ukwegereza abantu urwenya, cyane cyane abatabasha kugera i Kigali. Ni n’amahirwe yo kumenya abandi banyempano mu turere dutandukanye, kandi abazarushaho kugaragaza impano nziza bazatangira kuboneka no mu bitaramo dukorera muri Kigali.”
Nubwo bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu hose, Fally Merci yemeza ko ibitaramo bya Gen-Z Comedy bikomeje gukorwa muri Kigali kabiri buri kwezi, nk’uko bisanzwe.
Mu gitaramo giheruka cya Gen-Z Comedy, hatumiwemo umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, wahagurukije abafana bari bateraniye aho, barimo n’abaririmbyi bakomeye nka Aline Gahongayire, Prosper Nkomezi, Alexis Dusabe na Jesca Mucyowera.












