Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ihuriro AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yasabye abayoboke b’uyu mutwe gukomeza kuba maso no kwitanga nk’abari ku rugamba, abizeza ko intambara bahanganyemo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu cyerekezo cyiza cyo kuyitsinda.
Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza, mu nama yahuje ubuyobozi bwa AFC/M23 n’abayoboke bayo yabereye mu Ngoro Ndangamurage ya Himbi, mu mujyi wa Goma. Iyo nama yari igamije gusuzuma uko ibikorwa by’uyu mutwe byagenze mu mwaka wa 2025 no kurebera hamwe icyerekezo cy’ahazaza.
Yitabiriwe n’abayoboke baturutse mu mujyi wa Goma ndetse no mu teritwari zitandukanye zirimo Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Walikale na Lubero.
Mu butumwa yatanze, Gen. Makenga yasobanuye ko urugamba AFC/M23 irimo rutaragera ku musozo, asaba abayoboke bayo kutadohoka cyangwa ngo bumve ko intambara yarangiye.
Yashimangiye ko buri wese akwiye kwifata nk’uri ku rugamba, yaba akorera mu biro cyangwa ahandi hose, akabifata nk’indake iri ku murongo w’imbere.
Yongeye kwibutsa ko urugendo biyemeje rwo kuvuga no kurengera inyungu z’abaturage ba RDC rusaba kwitanga gukomeye, aho inyungu rusange zigomba guhabwa umwanya wa mbere.
Gen. Makenga yavuze ko nta yandi mahitamo bafite usibye gukomeza urugamba, asaba abayoboke ba AFC/M23 kwitandukanya n’imyitwarire mibi, bagaharanira indangagaciro z’ubunyangamugayo n’ubupfura, mu rwego rwo kugaragaza itandukaniro riri hagati yabo n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi barwanya.
Yasoje abizeza ko intsinzi iri hafi, abasaba gukomeza kwitwara nk’abari mu bihe by’intambara kugeza igihe intego zabo zizagerwaho.
Ku rundi ruhande, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yelubo, yasabye abayoboke b’uyu mutwe gukomeza kwiyemeza no kurwanya ruswa n’imigirire mibi, avuga ko ari byo bizabageza ku ntsinzi.
Nangaa yanavuze ko ibimenyetso bigaragaza ko umwaka wa 2026 ushobora kuba uw’intsinzi, umutekano n’intangiriro y’icyiciro gishya cyo kongera kubaka igihugu.




