• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gen Muhoozi warumaze imyaka irenga 20 atarakandagira i Kinshasa yongeye gusubirayo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 20, 2025
in Amakuru
0
Gen Muhoozi warumaze imyaka irenga 20 atarakandagira i Kinshasa yongeye gusubirayo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva kuri uyu wa 20 Kamena 2025.

Gen Muhoozi amaze igihe kinini ateguza kugirira uruzinduko muri RDC, asobanura ko Perezida Félix Tshisekedi ari umuvandimwe we kandi ko amukunda cyane.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Mu mpera z’umwaka ushize, Gen Muhoozi yatangarije ati “Vuba nzasura mukuru wanjye (Perezida Tshisekedi) i Kinshasa. Ni ubwa mbere nzaba ngeze i Kinshasa mu myaka 22.”

Amakuru ava i Kinshasa avuga ko kuri uyu wa 20 Kamena 2025, ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili hagaragaye abasirikare benshi, ndetse ahuzwa n’uruzinduko rwa Gen Muhoozi.

Abashinzwe umutekano muri RDC bahamya ko Gen Muhoozi yagiye kuganira n’Abanye-Congo ku musaruro w’ibikorwa byahawe izina “Operation Shujaa” byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Biteganyijwe ko ku wa 21 Kamena, Gen Muhoozi arasinyana amasezerano avuguruye ya Operation Shujaa, hamwe na mugenzi we uyobora ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe.

Nk’uko Gen Muhoozi yabivuze mu bihe byashize, biteganyijwe ko ahura na Perezida Tshisekedi, gusa ibyo baganiraho ntabwo biramenyekana.

Ingabo za Uganda zifatanya n’iza RDC mu bikorwa byo kurwanya uyu mutwe ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, kuva mu Ugushyingo 2021, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Gen Muhoozi ubwe ntacyo aratangaza ku ruzinduko rwe i Kinshasa, gusa ubwo yateguzaga ko azasura Perezida Tshisekedi, yari yavuze ko mu byo bateganya kuganira no ku buryo RDC yabona amahoro.

Previous Post

Huye: Umugabo w’imyaka 44 yatwikishije umupanga umwana we amuziza ko yakoze mu nkono

Next Post

Nyanza: Gitifu w’Akagali yirukanwe ku kazi azira kurya amafaranga y’abaturage

Next Post
Nyanza:  Gitifu w’Akagali yirukanwe ku kazi azira kurya amafaranga y’abaturage

Nyanza: Gitifu w'Akagali yirukanwe ku kazi azira kurya amafaranga y'abaturage

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved