• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gen Kakule uyoborera Kivu y’Amajyaruguru mu buhungiro yashinje Leta ya RDC Kumutererana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 25, 2025
in Amakuru
0
Gen Kakule uyoborera Kivu y’Amajyaruguru mu buhungiro yashinje Leta ya RDC Kumutererana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Evariste Kakule Somo, yagaragaje ko yatereranywe na Leta.

Gen Kakule ukorera mu buhungiro mu Mujyi wa Beni yasobanuriye Jeune Afrique ko abaturage bo mu gice aherereyemo babayeho nabi kuko batagihinga cyangwa ngo bakore indi mirimo yabatunga.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kirimo n’Umujyi wa Goma usanzwe ari Umurwa Mukuru wayo, kigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, ndetse ryanishyiriyeho Guverineri, Bahati Erasto Musanga.

Gen Kakule yavuze ko kuva AFC/M23 yafata Ikibuga cy’Indege cya Goma mu mpera za Mutarama 2025, abafatanyabikorwa basa n’abatazi ko hari ubuyobozi bw’iyi ntara bwashyizweho na Leta bubaho.

Yagize ati “Ariko turacyari hano. Ni yo mpamvu turi gukora, tukanagura Ikibuga cy’Indege cya Beni-Mavivi: inkunga z’ubutabazi zikwiye kutugeraho.”

Uyu musirikare yaciye amarenga ko Leta idafasha bihagije abaturage bahunganye na we mu Mujyi wa Beni n’ahandi hagenzurwa n’Ingabo za RDC, bityo ko yayisabye kongera ubufasha ibaha.

Ati “Kandi turi mu biganiro na Guverinoma kugira ngo iduhe ubufasha bufatika. Nahawe isezerano ko ibyo bizakorwa.”

Yabajijwe niba nta bwoba afite bw’uko AFC/M23 ishobora gufata ibice bisigaye byo muri Kivu y’Amajyaruguru, ikagera na Kisangani mu Ntara ya Tshopo, asubiza ko yizeye ko bitashoboka bitewe n’amasezerano y’amahoro.

Previous Post

Obama Visits Bali, Expected To Promote Indonesian Tourism

Next Post

Kamonyi: Umusore w’imyaka 35 yishe Se umubyara amuziza ko amuhoza ku nkeke amubaza impamvu adashaka ngo amuvire mu rugo

Next Post
Kamonyi: Umukozi w’Umurenge yatawe muri yombi

Kamonyi: Umusore w'imyaka 35 yishe Se umubyara amuziza ko amuhoza ku nkeke amubaza impamvu adashaka ngo amuvire mu rugo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved