Caspar Veldkamp, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Buholandi, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko Guverinoma y’iki gihugu yanze gushyira ibihano kuri Israel kubera intambara ikomeje muri Gaza.
Ku wa 23 Kanama 2025, Veldkamp hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Hanneke Boerma, batangaje ko barekeye inshingano zabo. Ibi byabaye nyuma y’uko batumvikanye n’abandi bayobozi bo muri Guverinoma ihuriweho n’amashyaka menshi, ku cyemezo cyo kutagira igihano baha Israel.
Umunsi wabanje, ku wa 22 Kanama, ishyaka Social Contract arinaryo abo ba Minisitiri bombi bakomokamo ryari ryasohoye itangazo risaba ko Israel ifatirwa ibihano kubera gufunga inzira z’imfashanyo zijya muri Gaza no gukomeza ibikorwa byayo bya gisirikare. Ariko andi mashyaka afatanyije na Social Contract mu buyobozi bwa Guverinoma ntabwo yigeze abyemera, ari na byo byatumye abo bayobozi babiri batora kwegura mu rwego rwo kugaragaza ko batavuga rumwe n’icyo cyemezo.
Veldkamp, wigeze guhagararira u Buholandi muri Israel nk’Ambasaderi, yari mu banyapolitiki b’i Burayi bamaze igihe bavuga ko batishimiye uburyo Israel ikomeje kurwana muri Gaza kuva intambara yatangira.
Iyo ntambara yatangijwe na Hamas ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo yagabaga igitero ku butaka bwa Israel cyahitanye abantu barenga 1200, abandi basaga 250 bagahita bashimutwa.




