Ku wa Gatanu, tariki 12 Nzeri 2025, indege z’intambara za Israel zateye ku nyubako y’ishuri ry’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ryakorerwagamo ibikorwa by’uburezi ariko rikaba ryari rihindutse ubuhungiro bw’impunzi muri Gaza.
Iyi nyubako iri mu Mujyi wa Gaza yasenyutse bikomeye, aho bamwe mu bari barahungiye imbere bapfuye abandi bakarusimbuka ariko nta kintu basigaranye.
Umwe mu barokotse yavuze ko babanje kubwirwa ko bagomba gusohoka mu minota mike mbere y’uko ibisasu bimanuka. Ati: “Twari mu marembera, nta cyo twashoboye gutwara uretse telefone yanjye. Iyo ntindaho amasegonda make mba nashwanyaguritse.”
Undi nawe yagize ati: “Twahungiye ahandi ,Twagarutse dusanga byose byahindutse ivu, nta matela cyangwa ikiringiti na kimwe cyasigaye.”
Umunyamuryango mpuzamahanga ukomeje gusaba ihagarikwa ry’ibitero Israel ikomeje kugaba muri Gaza kuva mu Ukwakira 2023, aho abasivili ari bo baharenganira cyane. Israel yo ikomeza kuvuga ko igamije guhashya umutwe wa Hamas.
Mu gihe ibi byabaga, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoreye icyemezo gisaba ko intambara ihagarara hihutirwa ndetse hagahabwa agaciro ubwigenge bwa Palestine. Israel ikomeje kwamaganira kure uyu mwanzuro.




