Inzego z’umutekano mu Karere ka Gatsibo zataye muri yombi umugabo ukekwaho kwangiza urutoki rw’uwari inshuti ye, aho bikekwa ko yatemye insina zirenga 100 nyuma yo gushwana bari mu kabari.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ryabugenge, Akagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki, ku wa Kane tariki 11 Nzeri 2025.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko tariki ya 3 Nzeri 2025, abo bagabo bombi bari bagiranye amakimbirane mu kabari bapfa umugore wakoragayo. Mu gihe bashwanaga, umwe muri bo yahise atangaza amagambo yerekana ko azihorera ku mugenzi we.
Hashize iminsi mike, ku itariki ya 10 Nzeri, nyiri urutoki yasanze insina ze zisaga 100 zatemwe n’abantu bataramenyekana. Yahise atanga ikirego, bituma uwo bakekwaho guhemuka atangira kwihisha kugeza ubwo yafatiwe n’inzego z’umutekano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mayunzwe Pierre Claver, yatangaje ko bakeka uwo mugabo kubera amagambo yari yaravuze mu kabari, ndetse n’uko yahise yigira inama yo kwihishahisha nyuma y’icyaha.
Yagize ati: “Gutema insina nyinshi nk’izo si umuco nyarwanda. Twamushyikirije RIB kugira ngo hakorwe iperereza, kandi nibimucikiraho azahanwa. Abaturage turabibutsa ko amakimbirane agomba gukemurwa binyuze mu nzego z’ubuyobozi, aho kwihorera.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitoki bwatangaje ko bugiye gukorana inama n’abaturage bo muri Ryabugenge mu rwego rwo kubashishikariza kubana mu mahoro no kwirinda ibikorwa by’urugomo.
Kuri ubu, ukekwaho icyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mugera mu gihe iperereza rigikomeje.





