Mu Kagali ka Simbwa, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, abaturage baravuga ko batewe impungenge n’ubwiyongere bw’uburaya bukabije, haba mu rubyiruko ndetse no mu bashakanye, ibintu bavuga ko nibidakumirwa bishobora gutuma ubwandu bwa Virusi itera SIDA bwiyongera.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, bamwe mu baturage bavuze ko inzoga nyinshi ziboneka mu midugudu yabo ari imwe mu ntandaro zikomeye zituma bamwe mu bagore n’abagabo batita ku miryango yabo, ahubwo bagasigara mu tubari bagaragara mu ngeso z’ubusambanyi.
Umwe muri bo yagize ati:
“Uburaya buri hose, yaba mu bana bato, mu bageze mu zabukuru ndetse n’abagabo n’abagore bashakanye. Hari abagore iyo basinze aho gusubira mu rugo bahitamo gusohokana n’abandi bagabo.”
Undi muturage yongeyeho ko imwe mu mpamvu zituma ingo zisenyuka ari ugushwana ku bijyanye n’ubushobozi:
“Iyo umugabo atabonye amafaranga yo gutunga urugo, umugore akamara iminsi adahabwa ibyo akeneye, hari abahitamo kujya gushakira ahandi. Ibyo bitera amakimbirane mu rugo bikarangira bombi bagiye mu tubari, bigakurura ubusambanyi.”
Hari n’abandi baturage bavuze ko ibi bibatera kwiheba ku buryo hari bamwe bashobora no gutekereza kwiyahura, bitewe n’uko ngo usanga ingo zisenyuka, abagore n’abagabo bagatandukana batabitekereje.
Aba baturage barasaba inzego z’ubuyobozi kubakorera ubuvugizi, hagashyirwaho ingamba zo guhangana n’iki kibazo, kuko ngo kidakemuwe cyakwangiza imibereho myiza y’abaturage ndetse kikanongera ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA.
Ubuyobozi bw’akarere ntacyo buratangaza kuri iki kibazo ariko nibugira icyo butangazariza itangazamakuru tuzabikora mu makuru akurikira.




