• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gatsibo: Abantu bane bari barazengereje abaturage babiba ingurube bafashwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 16, 2025
in Amakuru
0
Gatsibo: Abantu bane bari barazengereje abaturage babiba ingurube bafashwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo, yataye muri yombi abantu bane bibaga ingurube z’abaturage zimwe bakazibaga bakajya kugurisha inyama.

Aba baturage batawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Rugembe mu Kagari Taba mu Murenge wa Muhura.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Mu bafashwe harimo umugabo w’imyaka 45, umugore w’imyaka 46, umusore w’imyaka 19 n’umusore wari umumotari w’imyaka 25 akaba ari na we watwaraga aya matungo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yatangaje ko aba baturage bane bafashwe ahagana saa tatu za mugitondo nyuma yo kwiba ingurube enye, bagafatwa bamaze kubaga ebyiri bagiye kugurisha inyama zazo.

Ati ‘‘ Abaturage bakwiriye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ubujura bw’imitungo yabo birinda gutanga icyuho cyo kwibwa. Buri wese yumve ko afite inshingano zo kurinda imitungo ye n’iy’abandi, abafite ingeso zo kunyuranya n’amategeko bumva batungwa n’iby’abandi bakwiriye kubireka kuko ni ibikorwa binyuranyije n’amategeko.’’

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi n’izindi nzego bafatanya batazigera bihanganira aba bantu biba abaturage ko bazajya bafatwa bakabihanirwa.

Yakomeje avuga ko abantu bacuruza ibyibano n’abacuruza inyama zitazwi inkomoko ari icyaha, akaba yasabye abaturage gutanga amakuru y’ababikora.

Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya Muhura na moto bakoreshaga.

Previous Post

RDC: Umusirikare urinda Perezida yarashe bagenzi be batatu

Next Post

Huye: Umugabo yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300

Next Post
Huye: Umugabo yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300

Huye: Umugabo yishe mugenzi we amuziza inzoga y'amafaranga 300

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved