Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, mu Kagari ka Kabuye, abaturage babyutse bajya mukazi kabo gasanzwe batungurwa no kubona umurambo w’umugabo inyuma y’uruganda rw’isukari rwa kabuye Uyu mugabo yari afite ibikomere ku mubiri, bikekwa ko yaba yishwe.
Umwe mu baturage yabwiye itangazamakuru ati:
“Natambutse mu gitondo mbona umurambo aho hantu. Yari umugabo, nsangabari guhamagara inzego z’umutekano, Yari afite ibikomere ku mubiri.”
Undi muturage na we yagize ati:
“Birashoboka ko yakubiswe n’abagizi ba nabi, kuko aha hasanzwe hategerwa abantu nijoro.”
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko hamaze iminsi hagaragara ibikorwa by’urugomo bidasanzwe, bakavuga ko impamvu nyamukuru ari uko umuhanda utaracanirwa amatara, bigaha rugari abagizi ba nabi bahihisha bakahatega abantu, cyane cyane abagore.
Bongeraho ko ibi bitari ubwa mbere bibaye, bityo basaba inzego z’umutekano kugira icyo zikora kugira ngo aka gace gasubirane ituze.
Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Umujyi wa Kigali, Umuvugizi wayo CIP Wellars Gahonzire yemeje aya makuru agira ati:
“Ni byo, aya makuru twayamenye ubwo abaturage bahamagaraga Polisi ikorera mu Murenge wa Jabana mu masaha ya mu gitondo. Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’inzego z’ibanze bageze aho hantu, basanga koko hari umurambo w’umugabo. Gusa byari bigoye kumenya imyirondoro ye kuko nta byangombwa yari afite.”
CIP Gahonzire yakomeje avuga ko abaturage bo muri ako gace bemeza ko nyakwigendera atari umuturage waho. RIB yafashe ibimenyetso by’ibanze kugira ngo hakorwe iperereza rizasobanura icyabaye. Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ryisumbuyeho.
Yagize ati:
“Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uwo ari we, inkomoko ye, n’impamvu y’urupfu rwe. Turimo kureba niba koko yishwe n’abagizi ba nabi cyangwa niba yaba yakoze impanuka, kuko hari n’uburyo amazi aba atwaye umuntu akamujyana ahandi.”
Abaturage bo muri aka gace basaba ko hashyirwaho irondo rihoraho, kugira ngo rirwanye ubujura n’ubugizi bwa nabi bukomeje gufata indi ntera muri ako gace.




