Kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndera hafungiye umugore witwa Ntakirutimana Beatrice w’imyaka 35 aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora inzoga zitujuje ubuzirange zo mu bwoko bwa Liquer, yafashwe na Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma yaho abaturage tariki ya 12/08/25 bahamagaye kuri Polisi ya Ndera bavuga ko uyu mugore akora izi nzoga zidafite ubuzirange.
Abapolisi bari kumwe n’abakozi ba FDA, bahise bajya mu rugo rw’uyu mugore ruherereye mu Kagali ka Rudashya mu Mudugudu wa Munini, basatse mu nzu ye bahasanga amakarito 3 arimo amacupa 72 y’inzoga za liquer yise ONE SIP GIN, aho zari zibitse muri depo yarazivanze n’izindi nzoga yacuruzaga ariko zo zemewe mu rwego rwo kujijisha, yanafatanywe kandi bimwe mu bikoresho yifashisha mu gukora izi nzoga harimo; Ethanol L 50, Fleva ihindura uburyohe n’impumuro ingana na 0.5 L, Amacupa y’ibyuma akoresha ari mu mifuka, Imifuniko apfundikiza ayo macupa myinshi itandukanye, Amakarito yakoze afungamo ibyo yakoze.
Uyu mugore kandi si ubwa mbere afatirwa mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga zidafite ubuzirange kuko yigeze kubifatirwamo arafungwa arangiza igihano ariko yanga kubireka abisubiramo.
Ntakirutimana n’ibyo yafatanywe yafungiwe muri sitasiyo ya Polisi ya Ndera kugirango akorerwe dosiye ajyanwe mu bugenzacyaha RIB, kugirango akurikiranwe n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya abijandika mu byaha cyane cyane abijandika mu biyobyabwenge, kiba ari ikimenyetso cy’ubufatanye mu kurwanya ibyaha.







