• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

FRDC na Wazalendo byakozanyijeho

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
October 15, 2025
in Amakuru
0
FRDC na Wazalendo byakozanyijeho
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ku wa 14 Ukwakira 2025, mu ntara ya Maniema, habaye imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo, usanzwe ushyigikiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Imirwano yabereye mu mudugudu wa Nyanga, uherereye muri santere ya Punia, aho abaturage bamaze amasaha baruhije mu nzu zabo kubera urusaku rw’amasasu.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umuyobozi wa teritwari ya Punia, Ndarabu Abedi, yemeje iby’iyi mirwano mu itangazo yashyize ahagaragara, avuga ko FARDC yahanganye n’abarwanyi ba Wazalendo bayobowe n’uwiyise Colonel Serpent.

Ndarabu Abedi, Umuyobozi wa teritwari ya Punia. Yagize ati “FARDC na Wazalendo bimaze iminsi bihanganira muri Punia. Uyu munsi ibintu byafashe indi ntera, imirwano yatangiye ku manywa hagati y’izo ngabo n’abarwanyi ba Wazalendo,”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko baraye mu bwoba bukomeye, bamwe bihisha mu nzu, abandi bahungira mu bihuru kugira ngo barokoke amasasu yavugaga mu buryo budasanzwe.

Umutwe wa Wazalendo uravugwaho amakimbirane n’ingabo za Leta

Wazalendo ni ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ryashyigikiwe n’ingabo za Leta ya Congo mu rugamba rwo kurwanya M23 mu burasirazuba bw’igihugu. Gusa, mu minsi ishize, imikoranire yawo na FARDC yatangiye kurangwa n’amakimbirane, bamwe mu barwanyi bawo bashinjwa kwigarurira uduce n’imihanda bakayashyiraho bariyeri zishyuza abaturage.

Mu kwezi gushize, abarwanyi ba Wazalendo bari bamaze guhanganira n’ingabo za Leta muri Punia, aho hapfiriye abantu benshi. Icyo gihe, amakimbirane yavukaga ku birindiro n’inkambi zashakaga kwigarurirwa n’impande zombi.

Imvano y’imirwano n’ingaruka ku baturage

Amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko intandaro y’imirwano yo ku wa 14 Ukwakira ari ugushaka kwigarurira umwanya w’ingabo za Leta, aho bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bari bashyizeho inzitizi ku mihanda yinjira muri santere ya Punia.

Raporo z’ibinyamakuru bya Actualité.cd na Radio Okapi zigaragaza ko mu minsi ibiri ibanziriza iyi mirwano, hari abapfuye mu duce twa Lubutu na Punia nyuma y’amasasu hagati ya FARDC na Wazalendo, ndetse hakabaho no gufatwa kw’intwaro z’ingabo za Leta.

Abaturage bo muri Nyanga bavuga ko imirwano yatumye ibikorwa by’ubucuruzi n’ingendo zihagarara, bamwe bakabura aho baryama kubera ubwoba bw’uko amasasu yakongera kubura.

Umuturage wo muri Punia wavuganye n’abanyamakuru, asaba kudatangazwa amazina ye yagize ati  “Twihishe mu nzu amasaha menshi. Nta muntu wasohotse, twumvaga amasasu aturuka hirya no hino. Ubu turacyafite ubwoba,”

Ubuyobozi burasaba ituze n’imirwano guhagarara

Umuyobozi wa Maniema yasabye impande zombi kureka imirwano no gushyira imbere ibiganiro, kugira ngo abaturage bongere bagire ituze.

Leta ya Congo nayo ikomeje kotswa igitutu n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, isaba ko hakorwa iperereza ku bikorwa by’ihohoterwa n’ibyaha bikorerwa abasivili mu duce turimo iyi mirwano.

Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo gikomeye muri Maniema, abaturage barasaba Leta gufata ingamba zikomeye zo kugarura ituze no kugenzura imikorere y’abarwanyi ba Wazalendo bari barashyizwe mu bufatanye n’ingabo za Leta.

Previous Post

Imashini 1000 zigiye gukoreshwa mu gukusanya amakuru y’indangamuntu koranabuhanga

Next Post

Ngoma: Ingurube yariye umwana w’uruhinja

Next Post
Ngoma: Ingurube yariye umwana w’uruhinja

Ngoma: Ingurube yariye umwana w'uruhinja

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved