• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

FARDC yanze gusohoka amara masa ihitamo gusiga isahuye umujyi

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
December 31, 2025
in Amakuru
0
FARDC yanze gusohoka amara masa ihitamo gusiga isahuye umujyi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi, bivugwa ko zagabye igitero cy’ubusahuzi mu mujyi wa Makobola uherereye muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere yo kuwusiga ngo zigende .

Aya makuru avuga ko ubwo busahuzi bwabaye mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Ukuboza 2025, nyuma y’imirwano ikomeye izo ngabo zari zimaze gutsindwa n’abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Abaturage bo muri Makobola bavuga ko izi ngabo zasahuye imitungo yabo ku buryo bukabije, zirimo amatungo magufi nk’ihene, intama n’inkoko, kimwe n’ibindi bintu by’agaciro byifashishwaga mu mibereho ya buri munsi.

Bamwe mu baturage batangaza ko ubu busahuzi bwabaye mu kajagari no mu bwoba bwinshi, busiga imiryango myinshi mu bukene bukabije ndetse no mu ihungabana rikomeye.

Byongeye kandi, hari amakuru avuga ko bamwe mu barwanyi ba Wazalendo basambanyije abagore bo muri uwo mujyi, mbere y’uko bahungira mu bice bihana imbibi na Makobola.

Previous Post

FARDC yahize umuhigo wo kurara yisubije Uvira muri iri joro risoza umwaka wa 2025

Next Post

Mu ijambo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yageje ku baturage risoza umwaka yongemo iryibasira u Rwanda

Next Post
Mu ijambo umukuru w’igihugu cy’u Burundi yageje ku baturage risoza umwaka yongemo iryibasira u Rwanda

Mu ijambo umukuru w'igihugu cy'u Burundi yageje ku baturage risoza umwaka yongemo iryibasira u Rwanda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved