• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

FARDC yameje ko yahanuye drones ebyiri bivugwa ko zari iza M23

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
March 10, 2026
in Amakuru
0
FARDC yameje ko yahanuye drones ebyiri bivugwa ko zari iza M23
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kizwi nka FARDC, cyatangaje ko cyahanuye utudege tubiri tutagira abapilote (drones) twavugwaga ko dukoreshwa n’umutwe wa AFC/M23.

Amakuru atangwa na FARDC avuga ko izo drones zari zimaze umunsi wose zigaragara mu kirere cyo mu misozi miremire yo mu gace ka Minembwe, aho ingabo za Congo ziri mu bikorwa bya gisirikare.

Related posts

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

March 10, 2026

FARDC ivuga ko izo drones zahanuriwe mu gace ka Mikenge,. Izi ngabo kandi ivuga ko izo drones zifitanye isano n’ingabo z’u Rwanda , ndetse n’abafatanyabikorwa bazo ,gusa nubwo FARDC yavuze ibi u Rwanda rwo rukomeje guhakana ndetse runatanga impamvu zifatika zerekana ko nta mikoranire rufitanye na M23.

Igisirikare cya Congo kivuga ko icyo gikorwa cyo guhanura izo drones ari ikimenyetso kigaragaza ko hari ibikorwa byica amasezerano y’agahenge k’intambara aherutse kuganirwaho i Washington.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuga ko babonye izo drones ebyiri ziguruka hejuru y’imisozi ya Minembwe, aho hasanzwe habera imirwano hagati ya FARDC n’imitwe iyishyigikiye, bahanganye n’abarwanyi ba Twirwaneho bafatanya na AFC/M23.

Ni mu gihe kandi hari ibirego bishinja ingabo za Congo gukoresha drones mu bitero bivugwa ko byibasiye abasivile, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye muri aka gace.

Previous Post

Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore n’abakobwa kwita ku buzima bwabo no kwiyubaka bakamenya kwikunda

Next Post

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Next Post
Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y’ibyo yavuze

Iran yaburiye Donald Trump kugenza make, imubwira ko ashobora kwisanga ariwe wishwe nyuma y'ibyo yavuze

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

Š 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

Š 2025 All Right Reserved