• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

FARDC yagabye igitero cy’indege ku basivile aho bari bari ihagira itongo

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
January 3, 2026
in Amakuru
0
FARDC yagabye igitero cy’indege ku basivile aho bari bari ihagira itongo
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yagabweho igitero cy’indege z’intambara zitagira abapilote (drone) cyahitanye abasivile benshi, abandi barakomereka bikomeye.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatanu, kikaba cyagabwe n’indege z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), nk’uko byemejwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri icyo gihugu.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Urubuga Tazama.rdc, ruzwiho gutangaza amakuru yegamiye kuri Leta ya Kinshasa, rwatangaje ko izo ndege zarashe ku ntego zitari zo, maze ibisasu bigwa ku nyubako y’umuryango utabara abana bababaye wa War Child uherereye muri Masisi Centre.

Ku ruhande rwe, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko drone za Leta ya Congo “zarashe mu buryo buhumyi mu baturage bo muri Masisi Centre,” avuga ko imibare y’agateganyo igaragaza ko abantu batandatu bapfuye, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Ibyo byabereye mu gace ka Mont Ngaliema, kari muri Masisi Centre.
Urubuga ACTUALITE.CD na rwo rwatangaje ko gisasu cyarashwe ku manywa y’ihangu cyahitanye abantu bane, gikomeretsa barindwi, ndetse gisiga inzu nyinshi zangiritse bikomeye.

Amakuru aturuka ku baturage bari aho byabereye, ACTUALITE.CD itatangaje amazina yabo, avuga ko abakomeretse bihutiwe kujyanwa ku bitaro bya Masisi kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwihuse.

Previous Post

Karongi: Impunzi z’abanyekongo zakoze imyigaragambyo

Next Post

Amerika yagabye ibitero simusiga kuri Venezuela ihita ishimuta Perezida w’iki gihugu n’umugorewe

Next Post
Amerika yagabye ibitero simusiga kuri Venezuela ihita ishimuta Perezida w’iki gihugu n’umugorewe

Amerika yagabye ibitero simusiga kuri Venezuela ihita ishimuta Perezida w'iki gihugu n'umugorewe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved