Intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya imaze imyaka, ariko imizi yayo y’ukuri ishingiye ku mateka y’intambara ya kabiri y’isi, isenyuka rya Soviet Union, amasezerano atanditse kwaguka kwa NATO, n’imibanire hagati y’ibihugu byombi nyuma y’ubwigenge bwa Ukraine nibyo bigejeje Ukraine aha.
INTAMBARA YA KABIRI Y’ISI N’URUHARE RWA UKRAINE
Mu 1941, ubwo Ubudage bwa Hitler (Nazis) bwateye Soviet Union, harimo n’ubutaka bwa Ukraine. Igice cy’Abanya-Ukraine cyifatanyije n’Ubudage barwanya Soviet Union, abandi baguma ku ruhande rwa Moscow.
Abafatanyije n’Abadage babifashe nk’uburyo bwo kwigobotora ingoma ya Soviet Union.
Ibi byasize ishusho mbi kuri Ukraine imbere y’Uburusiya, ndetse kugeza n’ubu Kremlin ikoresha ayo mateka ivuga ko muri Ukraine hakiri “Abanazi.”
ISENYUKA RYA SOVIET UNION (1991)
Mu 1991, Soviet Union yarasenyutse, maze Ukraine ihinduka igihugu kigenga. Uburusiya bwo bwakomeje kubona Ukraine nk’igihugu cya hafi cyane, gifitanye amateka, umuco n’ururimi.
INTANDARO YA BYOSE
Mu 1990–1991, mbere y’uko Ubudage bwongera kwihuza, abayobozi b’Abanyaburayi na Amerika baganiriye na Mikhail Gorbachev wa Soviet Union. Icyo gihe James Baker wayoboraga Amerika yavuze amagambo yamenyekanye cyane:
Avuga ati “NATO ntizagura n’akaguru na kamwe mu burasirazuba.”
Ariko ayo yari amagambo yo mu biganiro, ntabwo byigeze bihinduka amasezerano yanditse.
Nyuma y’isenyuka rya Soviet Union, ibihugu byinshi byahoze mu Burasirazuba byasabye kwinjira muri NATO. Guhera mu 1999 kugeza uyu munsi, NATO yakomeje kwaguka kugeza no ku mipaka y’Uburusiya.
Mu 2014, imyigaragambyo ya Euromaidan yakuye ku butegetsi Perezida Viktor Yanukovych washyigikiwe n’Uburusiya, kubera ko yashakaga gukomeza kwegera Moscow. Abaturage benshi bifuzaga kwegera Uburayi na NATO.
Nyuma yaho, Uburusiya bwigaruriye Crimea, buvuga ko ari ubutaka bwabwo bwo hambere kandi ko abaturage baho bavuga Ikirusiya. Mu burasirazuba bwa Ukraine (Donetsk na Luhansk), imitwe ishyigikiwe na Moscow yatangiye intambara yo kurwanya Leta ya Kyev.
Mu ntambara yo mu burasirazuba, havutse umutwe wa Azov Battalion, wari ufite ibimenyetso bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Nazi.
Nubwo nyuma winjijwe mu gisirikare cya Ukraine kandi ugabanyirizwa imbaraga, Uburusiya bwakomeje kuwukoresha nk’urwitwazo rwo kuvuga ko Ukraine yose irimo Abanazi.
Ariko ukuri kwerekana ko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ari umuyahudi, kandi igihugu cye cyigeze guhomba abantu benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust).
Intambara yo mu 2022 kugeza ubu Ku wa 24 Gashyantare 2022, Uburusiya bwatangije igitero ku gihugu cyose cya Ukraine. Intego zavugwaga ni:
Gukumira kwinjira kwa Ukraine muri NATO.
Kurinda abaturage bavuga Ikirusiya mu burasirazuba.
“Gukuraho Abanazi” nk’uko Kremlin yabivugaga.
Ibihugu byinshi ku isi byabifashe nk’ugutera igihugu kigenga no kugerageza kongera kwigarurira Ukraine.
Ukraine yakomeje kubona inkunga iva mu Burayi na Amerika (intwaro, amafaranga n’ubufasha bwa dipolomasi), mu gihe Uburusiya bwo budashaka gusubira inyuma.
UKO BYAGIYE BIHINDAGURIKA
- 1941–1945: Intambara ya Kabiri y’Isi. Ubudage bwa Hitler bwigarurira Ukraine, igice cy’Abanya-Ukraine cyifatanya n’Abanazi barwanya Soviet Union.
- 1991: Soviet Union irasenyuka. Ukraine ihinduka igihugu kigenga.
- 1990–1991: Mu biganiro byo kwihuza k’Ubudage, abayobozi b’Uburayi n’Amerika bavuga ko NATO itazagura “n’akaguru” mu burasirazuba, ariko nta masezerano yanditse ashyirwaho.
- 1999: NATO yakira ibihugu bya mbere byo mu Burasirazuba (Poland, Hungary, Czech Republic).
- 2004: NATO yakira Estonia, Latvia, Lithuania n’ibindi bihugu bikora ku mipaka y’Uburusiya.
- 2014: Imyigaragambyo ya Euromaidan ikuraho Perezida Yanukovych. Uburusiya bufata Crimea. Intambara itangira mu burasirazuba bwa Ukraine (Donetsk na Luhansk).
- 2014: Havuka umutwe wa Azov Battalion ufite ibimenyetso bya Nazi, nyuma winjizwa mu gisirikare cya Ukraine.
- 2022 (24 Gashyantare): Uburusiya butangiza igitero ku gihugu cyose cya Ukraine, buvuga ko bugamije “denazification” no gukumira NATO.
- 2023–2025: Intambara ikomeza, Ukraine ikomeza kubona inkunga iva mu Burayi na Amerika, mu gihe Uburusiya bwishakira ubufatanye n’ibindi bihugu.
Intambara ya Ukraine n’Uburusiya ni iy’igihe kirekire ifite imizi mu mateka ya kera, guhera ku ntambara ya kabiri y’isi kugeza ku isenyuka rya Soviet Union. Urwitwazo rw’Abanazi, ikibazo cya NATO, ifatwa rya Crimea n’intambara yo mu burasirazuba byose byagiye byiyongera kugeza ubwo mu 2022 Uburusiya butangije igitero kinini.
Uyu munsi, iyi ntambara ikomeje guhindura isura y’umutekano ku isi yose, ikaba igaragaza uburyo amateka n’amasezerano atanditse ashobora kugera ku ngaruka zikomeye ku isi y’ubu.




