• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Équateur: Polisi yataye muri yombi abantu bagabye igitero ahaberaga imirwamo y’amasake

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 21, 2025
in Amakuru
0
Équateur: Polisi yataye muri yombi abantu bagabye igitero ahaberaga imirwamo y’amasake
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi yo muri Équateur (Ecuador) ivuga ko yataye muri yombi abantu bane bitwaje imbunda, bagabye igitero  cyabereye mu mirwano y’amasake, cyiciwemo abantu 12.

Amakuru avuga ko hafashwe intwaro  n’imyenda y’impimbano isa n’iya polisi n’iy’igisirikare,  byafashwe ubwo ku wa gatanu polisi yasakaga mu ntara ya Manabí mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu , nyuma y’umunsi icyo gitero kibereye mu gace k’icyaro k’umujyi wa La Valencia.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Amashusho y’icyo gitero yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abagabo bitwaje imbunda binjira ahaberaga uwo mukino w’imirwano y’amasake bagatangira kurasa, nuko abari baje kureba bagaragara bagize ubwoba, bunamye barimo gushaka aho kwikinga.

Amakuru yo mu bitangazamakuru byo muri Équateur yumvikanishije ko abateye, bari bambaye imyenda ya gisirikare y’impimbano, ari abo mu gico cy’abagizi ba nabi gihanganye n’abo mu kindi gico bo bari bitabiriye kureba iyo mirwano y’amasake.

Abategetsi bo muri iyo ntara batangije iperereza ryo mu rwego mpanabyaha.

Byemezwa ko ibico bigera kuri 20 by’abagizi ba nabi bikorera muri iki gihugu cyo muri Amerika y’Epfo, aho biba bihatanira kugenzura inzira nini zo kunyuzamo ibiyobyabwenge.

Perezida wa Équateur Daniel Noboa yavuze ko hafi 70% bya ‘cocaïne’ icuruzwa ku isi inyura mu byambu byo muri iki gihugu, mbere yuko yoherezwa muri Amerika n’i Burayi.

Iki kiyobyabwenge kijyanwa muri Équateur mu buryo bwa magendu kivanwe mu bihugu bya Colombia na Peru bituranye na Équateur.

Colombia na Peru ni byo bihugu bya mbere ku isi bihinga ‘cocaïne’ nyinshi.

Muri Mutarama  uyu mwaka, abantu 781 barishwe muri Équateur, bituma uko kwezi kuba ukwa mbere kwishwemo abantu benshi mu myaka ya vuba aha ishize.

Benshi mu bishwe bari bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’ibiyobyabwenge.

Ivomo: BBC

Previous Post

Bigenda bite kugirango hajyeho undi Papa iyo uwarusanzweho yitabye Imana?

Next Post

Umunyarwanda Cardinal Antoine Kambanda ni umwe muba Cardinal 120 bemerewe gutora no gutorerwa kuba Papa

Next Post
Umunyarwanda Cardinal Antoine Kambanda ni umwe muba Cardinal 120 bemerewe gutora no gutorerwa kuba Papa

Umunyarwanda Cardinal Antoine Kambanda ni umwe muba Cardinal 120 bemerewe gutora no gutorerwa kuba Papa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved