Umuherwe Elon Musk yongeye kwatsa umuriro kuri perezida w’Amerika Donald Trump amushinja KO politike ye izarushaho Ku madeni ndetse n’ubushomeri.
Taliki 28 Kamena 2025 nibwo umuherwe Elon Musk yavuze Ku mushinga w’itageko ujyanye nibyo amerika ishoramo amafaranga nyuma Yuko sena yari imaze kuwemeza
Abinyujije Ku rukuta rwe rwa X yahoze Ari twitter Elon musk yagize ati”Umushinga w’itegeko wemejwe na Sena uzasenya imirimo ibarirwa muri za miliyoni muri Amerika, ndetse utere igihugu ikibazo gikomeye. Ni ubusazi bweruye kandi buzasenya. Uha amahirwe inganda zo mu bihe byashize ariko ukangiza inganda zo mu gihe kizaza.”
Ibi byemejwe na sena ni umushinga w’itageko wemejwe hagamijwe kuzamura imisoro hamwe nahamwe ndetse no gukuraho nkunganire Leta yatangaga mu nganda zikora imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse bakagabanya n’amafaranga yatangwaga mu bitaro.
Ibi byakoze ahantu umuherwe Elon musk avuga ko bidakwiye ibi kwemerwa n’inteko nshinga mategeko. musk niwe ukomeje gushyira imbaraga nyinshi mu mushinga wo gukora imodoka za Tesla zikoresha amashanyarazi
Ubwo uyu mushinga watangiraga byatumye Donald trump na Elon musk bakomana amahembe bterana amagambo ndetse Elon musk ahita asezera Ku nshingano zo kuyobora ikigo cya DOGE yari yarahawe na Donald trump kuyobora.
Ibi byatumye uyu muherwe Musk yicuza impamvu yafashije trump mugihe yiyamamazaga avuga ko iyo atamushyigikira Atari gutsinda amatora yo kuba umukuru w’igihugu kuko NGO ntiyari gutsinda Kamala Harris Bari bahanganye.




