• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Elon Musk yatonganiye na Minisitiri muri White House

OMEGA BOY by OMEGA BOY
April 24, 2025
in Amakuru
0
Elon Musk yatonganiye na Minisitiri muri White House
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umushoramari Elon Musk uri no mu butegetsi bwa Donald Trump na Minisitiri w’Imari muri Amerika, Scott Bessent, bashyamiranye bikomeye bapfa umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imisoro y’imbere mu gihugu (IRS).

Aba bagabo bombi ibinyamakuru byanditse ko batukaniye bikomeye muri White House ku wa 17 Mata.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

RT yanditse ko bapfuye icyemezo Trump yafashe cyo kugira Gary Shapley umuyobozi w’urwego rushinzwe gukusanya imisoro y’imbere muri Amerika.

Gary Shapley yari umukandida watanzwe na Elon Musk, ndetse ngo byababaje Scott Bessent wari watanze umwungiriza we ariko agaterwa utwatsi.

Ubu bushyamirane ntibwageze aho kurwana ariko urusaku rwari rwinshi ku buryo n’abari muri bindi biro babumvaga basakuza, ndetse ushinzwe umutekano yinjiye mu cyumba barimo ngo badafatana mu mashati.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, yabwiye The New York Times ko habayeho kudahuza ariko ari ibisanzwe.

Bessent abinyujije kuri X ku wa 18 Mata 2025 yahise yandika ati “hagomba kugarurwa icyizere muri IRS kandi nemera ko [umwungiriza wanjye] Michael Faulkender ari we ukwiye izi nshingano.”

Yavuze ko umuhate n’imikorere ya Michael Faulkender byamufasha gukora amavugurura muri iki kigo kandi ko ari umwe mu bajyanama beza bafatanya kukivugurura ngo gitange umusaruro wifuzwa.

Previous Post

Muhanga: Urukiko rwategetse ko uwari Gitifu wa Rongi akomeza gufungwa by’agateganyo

Next Post

Kenya: Polisi yahagurukiye abantu bari gushimuta ibimonyo

Next Post
Kenya: Polisi yahagurukiye abantu bari gushimuta ibimonyo

Kenya: Polisi yahagurukiye abantu bari gushimuta ibimonyo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved