Amashusho yerekana The Rock afite isura nshya y’umubiri yagiye ku rubuga rwa TikTok, bikaba byarateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukinnyi wa filimi uzwiho kugira ibigango bikomeye, kugaragara mu buryo butunguranye, byatumye benshi babyibazaho cyane.
Amashusho yafashwe ubwo The Rock yitabiraga iserukiramuco rya Venice Film Festival, aho bamwe bavuga ko yashoboye gutakaza ibilo bigera kuri 60 pounds (kg 27). Ibi byatumye abafana batandukanye bagaragaza ibitekerezo bitandukanye: bamwe bavugaga ko agaragara neza kurusha mbere, abandi bakibaza niba hari ikibazo cy’ubuzima.
Umwe mu bafana yanditse ati: “The Rock asa nk’akabuye gaconze (Pebble).” Undi ati: “Ndabona agaragara neza ubu.” Hari n’uvuze ati: “Yarashaje, kandi ntakibasha kugira ibigango by’ubushobozi bwiza.” Undi nawe yagize ati: “Ashobora kuba yabikoze kugira ngo agire uruhare muri filimi, ariko nanone ni byiza ku buzima bwe no kuramba.”
The Rock we yasobanuye ko iyi mpinduka ku mubiri we yari igamije kugaragara mur filimi ye nshya yitwa ‘The Smashing Machine’. Mu kiganiro na Hollywood Reporter, yavuze ko kugabanya ibiro byamusabye kwiyemeza no gukora cyane.
Yagize ati: “Ibi ntibyari ibintu byoroshye. Nagize amahirwe yo gukora imirimo myinshi mu myaka yashize, ariko icyahoraga kingora ni ukureba niba nshobora gukora ibirenze. Nifuzaga gukora iyi filimi, ariko nabanje kwibaza uko nagerwaho.”
Uyu mukinnyi wanabaye umukinnyi w’imikino y’iteramakofe, yavuze ko umwanya yagombaga gukina muri iyi filimi, usaba kugaragara akiri muto, ku buryo imyaka ye igaragara nk’iri hagati ya 13 na 14. Yavuze ko , yamaze amasaha atatu kuri ane yireba yiyemeza kugabanya ibiro kugira ngo agaragare neza muri filimi.






