• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Dr Jose Chameleone yahakanye ibya gatanya aherutse gusabwa n’uwahoze ari umugore we

ISHIMWE Moise by ISHIMWE Moise
August 25, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Daniella Atim arifuza  60% by’umutungo w’uwahoze ari umugabo we Dr Jose Chameleone
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yongeye gusobanura ko amakuru amaze igihe avugwa ko yatandukanye n’umugore we, Daniella Atim, ari ibihuha byambaye ubusa.

Ibi yabivugiye imbere y’abafana be mu gitaramo giheruka, aho yasabye buri wese kudahugira mu makuru y’ubuzima bwe bwite ahubwo bakibanda ku bihangano bye.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

“Ndashimira buri wese wampagarariye muri uru rugendo. Ibivugwa mujye mubishyira ku ruhande, tureke muzika yanjye ibe ari yo twita ho. Byose biri mu mugambi w’Imana,” niko yabivuze.

Chameleone na Daniella bashakanye imyaka irenga 17, bakaba bafitanye abana batanu. Gusa hashize igihe havugwa ko umubano wabo utameze neza. Muri Werurwe, hari amakuru yavugaga ko Daniella yagejeje ikirego ku rukiko rwa Kampala, asaba ko urukundo rwabo rwaba ruhanaguwe burundu.

Amakuru yagaragajwe n’itangazamakuru ryo muri Uganda yavugaga ko Daniella ashinja Chameleone kutamwitaho, kumuhohotera ndetse no kumutererana mu rugo. Byongeye, ngo yasabaga guhabwa byinshi mu mutungo w’umuryango harimo 60% by’ibyo batunze, uburenganzira bwo kurera abana batanu ku giti cye, indezo n’inzu yabo i Seguku.

Nubwo ibyo byose bikomeje guhwihwiswa, Chameleone akomeje gushimangira ko icyo yifuza ari uko abafana be bakomeza kumushyigikira nk’umuhanzi, aho kumuhindura inkuru y’urugo rwe.

Previous Post

Rubavu: Abaturage bihaye ingeso yo gukubita abo bita abarozi bahawe gasopo

Next Post

Minisiteri y’Uburezi yasobanuye uburyo bushya bwo kwishyura umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta

Next Post
Minisiteri y’Uburezi yasobanuye uburyo bushya bwo kwishyura umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta

Minisiteri y’Uburezi yasobanuye uburyo bushya bwo kwishyura umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya Leta

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved