Mu rwego rwo kongera umutekano ku mihanda, Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda riri kuvugururwa, rikaba ryitezwe gushyiraho ibihano bishya byo gukuraho amanota ku batwara ibinyabiziga. By’umwihariko, ikosa ryo guhunga aho umuntu yakoreye impanuka rizajya rituma umuntu akurwaho amanota 6.
Uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 43, zirimo izavuguruwe ndetse n’izishya, cyane cyane izirebana n’ibi bihano by’inyongera byo gukuraho amanota.
Buri muntu azajya atangirana amanota 15 ku mwaka, hanyuma ayo manota agabanuke uko umuntu akora amakosa akomeye. Mu gihe amanota agera kuri zero mbere y’uko umwaka urangira, umushoferi azahagarikirwa mu buryo bw’agateganyo, akazongera guhabwa amanota yuzuye igihe umwaka mushya utangiye.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, avuga ko ibi bizafasha guca intege abantu bakunze gukora amakosa asubirwamo kenshi, harimo n’ayashyiriweho ibi bihano by’inyongera.
Uko Amakosa azajya agenda avanwaho
Guhunga aho wakoreye impanuka – amanota 6
Gutwara imodoka nta speed limiter cyangwa kugakomokora umuntu uri mu rugendo – amanota 5 kuri buri kimwe
Kunywa ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge – amanota 4 kuri buri kimwe
Kurenza umuvuduko cyangwa gutwara umuntu wahagaritswe uburenganzira – amanota 3
Kuvugira kuri telefone mu gihe utwaye – amanota 2
Dr. Gasore yongeraho ko igihe iri tegeko ryemejwe, hazatangizwa ubukangurambaga bwo kumenyesha abatwara ibinyabiziga iby’ibi bihano, harimo ubutumwa buzajya bohererezwa buri wese bugaragaza ikosa yakoze n’amanota yakuwemo. Nyuma y’aho, azajya azajya ahanwa ako kanya nk’uko itegeko ribiteganya.
Ibi bihano by’inyongera bigamije gukumira amakosa akunze gutera impanuka, cyane cyane gukoresha ibiyobyabwenge, kurenza umuvuduko, no gutwara umuntu mu buryo butemewe.





