Perezida wa Leta z’unze ubumwe z’Amerika Donald Trump igihugu cye cyiteguye gushaka uburyo burambye bwo gucungira umutekano Ukraine bafatanyije n’ibindi bihugu by’u Burayi, mugihe Ukraine yemeye amasezerano y’amahoro n’u Burusiya.
Donald Trump nyuma y’uko ahuye na Putin ngo baganire harebwe icyakorwa kugirango intambara ihagarare, yatangaje ko yiteguye guha umutekano Ukraine ndetse nibindi bihugu by’uburayi bifatanyije nawe igihe izemera kugirana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya.
Trump yatangaje ibi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’inama zagiye ziba harimo itamuhije na Zelenskyy n’abandi bakuru bayobora ubihugu by’u Burayi , Trump gusa ntago yigeze avuga ubufasha azaha Ukraine ubwo aribwo.
mu kiganiro Zelenskyy na Trump bagiranye n’abanyamakuru, Trump yavuze ko Amerika izagira uruhare mu gufasha Ukraine kugira ubushobozi bwo kwirinda, ariko avuga ko umutwaro munini uri ku Burayi.
Nyuma binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, yaranditse ati “Mu nama twaganiriye ku byo kwizeza umutekano Ukraine, aho ugomba gutangwa na bimwe mu bihugu by’i Burayi, biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Zelenskyy yavuze ko inzira yambere ihari kugirango intambara ihagarare ari uko Ukraine yakwizezwa umutekano mugihe intambara yaba ihagaze kuburyo u Burusiya butazongera kugora ikintu gisa n’ubushotoranyi.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, wari witabiriye ibi biganiro aherekeje Zelenskyy yavuze ko icyabahagurukije ari ukuganira ku buryo Ukraine yakwizezwa umutekano urambye w’ahazaza. Yongeyeho ko bagombaga gusaba ko Ukraine yahabwa ingabo.
Kuir ubu Trump we yagaragaje ko arajwe inshinga no guhuza Zelenskyy na Putin bakagirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’uko intambara yahagarara, Zelenskyy nawe yabisamiye hejuru agaragaza ko nawe yifuza guhura na Putin arikumwe na Trump.
Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, na we wari i Washington, yavuze ko inama hagati ya Zelenskyy na Putin ishobora kuba mu byumweru bibiri biri imbere, ikazakurikirwa n’indi ihuriweho n’abo bombi na Trump.
Ati “Ntabwo tuzi niba Perezida w’u Burusiya afite umuhate wo kwitabira iyo nama cyangwa abibona ukundi. Ni yo mpamvu tugomba kubimwumvisha.”
Nyuma y’inama yabaye yahuje Zelenskyy ,Trump ndetse nabandi bayobozi ntakintu cyigeze gitangazwa kivugwa kubyari bimaze igihe bivugwa ko Ukraine yakwemera gukurikiza icyifuzo cya Putin cyo kurekura bumwe mu butaka bwayo nk’inzira yatuma amahoro agaruka.
Umwe mu bayobozi bari muri iyo nama, yavuze ko ibyo gusaba Ukraine guharira uduce twayo u Burusiya bitaganiriweho muri iyo nama. Yavuze ko abayobozi bari muri iyo nama bishimiye ko Trump yavuze ko “Ibyo ntibindeba, ni ikibazo cya Ukraine.”
Zelenskyy yageze muri White House asikumwe n’abayobozi batandukanye b’i Burayi, barimo Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa; Keir Starmer, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza; Friedrich Merz, Chancelier w’u Budage; Giorgia Meloni, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani; Mark Rutte, Umunyabanaga Mukuru wa NATO na Perezida wa Finlande, Alexander Stubb.
Trump yashimiye abitabiriye iyo nama avuga ko bikunze bose bafatanya bagaha umutekano Ukraine ndetse ko intambara ishobora kurangira vuba.
Iyi nama yarangiye abayobozi bagaragaza ko haba hari icyizere ko nyuma y’inama byemejwe ko hari indi izahuza Putin na Zelenskyy hamwe na Trump hagakorwa amasezerano yerekeza ku guhagarika intambara burundu.




