Dinald Trump nyumayo guhura na mugenziwe Vladimir Putin ngo bagiranebibiganiro nkuko byari byitezwe na benshi bivugwako ibiganiro byabo byagenze neza.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump mu minsi yashize nibwo hatangajwe ko hagiye kubaho ibiganiro hagati ye na Perezida w’U Burusiya Vladimir Putin ngo baganire ku bijyanye n’intambara iri hagati y’uburusiya na Ukraine, gusa mu bisanzwe ibi bihugu ntago byarebanaga neza,
Trump na Putine bahuriye muri alaska mu ijoro ryakeye ngo bagire ibyo bumvikanaho, ubwo aba bombi bajyaga ahagiye kubera ibiganiro Trump yatwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Limousine itwara Perezida wa US izwi nka ‘Beast’ yavuye muri Amerika, ndetse ajyanamo na mugenziwe Putin, bikaba bivugwa ko Trump impamvu atari kujyenda mu modoka y’uburusiya ari kumpamvu z’umutekano we.
Mugihe Putin yari ategereje imodoka ye yamaranye iminota 10 na Trump baganira nyuma y’uko imodoka ye ije birangira igendeye aho.
Nyuma y’ibiganiro, Putin yatangije ikiganiro bagiranye n’itangazamakuru gusa nta bibazo byinshi yigeze asubiza bijyanye n’ibyo abanyamakuru bamubazaga ku by’intambara yo muri Ukraine.
Putin yavuze ko iyi nama yabaye yahuriyemo na Trump idakwiye gufatwa nk’iyamateka kuko yari ngombwa nyuma yigihe kinini aba bombi badahura.
Putin gusayavuze ko ibyo baganiriye bishobora kugira akamaro mu kugarura amahoro muri Ukraine gusa Trump we yavuze ko inama yari ingirakamaro.
Gusa yavuze ko ntacyo yijeje abantu cyavuye muri iyi nama kuko ngo hakiri imbogamizi cyane yo kugarura amahoro muri Ukraine avuga ko nta kintu runaka bigeze baganira ngo bagereho gusa mu gihe gito bazagira icyo bageraho.
Trump yatanze ikizere ko agiye kuganira n’Umuryango wa NATO hamwe n’Abanyaburayi kugirango harebwe icyakorwa ku ntambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine basoje bavuga ko benda kugirana ibiganiro bizabera i Moscow aho bazahuriramo na Mugenzi wabo wa Ukraine.
Mbere yo guhura, Perezida Trump yari yagaragaje ko afite impungenge ko ibiganiro agiye kugirana na Putin bishobora kutagira icyo bigeraho.
Abari bateje impagarara batari bishimiyeko bombi bahura bavuze ko Trump atari akwiye kujyayo wenyine yari kujyana na Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, bo babibona nk’ubugambanyi.





