Peresida wa Leta zunze ubuwe z’Amerika Donald Trump yavuze ko atewe Impungenge z’uko Putin ntabushake afite bwo Guhagarika Intambara Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya.
Perezida w’Amerika, Donald Trump, yavuze ko mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin, ashobora kuba adashaka kurangiza intambara iri hagati y’igihugu cye na Ukraine.
Yagize Ati: “Tuzareba uko Putin azitwara mu byumweru biri imbere. Birashoboka ko atazemera gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika iyi intambara.”
Trump yongeyeho ko mu gihe Putin atabyemeye, ashobora guhura n’ibihe bikomeye, nubwo atigeze asobanura neza ibyo bihe.
Bombi baherutse guhura muri Alaska mu rwego rwo kuganira ku nzira zishoboka zo kurangiza intambara, kandi Trump yavuze ko yishimiye uburyo ibiganiro byagenze.




